Polisi ya Male, Umurwa Mukuru w’iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Buhinde, ku wa 27 Kamena 2024, yavuze ko Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, ari kumwe n’abandi bantu babiri bafatanyije muri uwo mugambi.
Abo bose bategetswe kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza ritomoye kuri bo rigikomeje, icyakora polisi ntiyeruye neza ko bakurikiranyweho “Ubupfumu bugambiriye kugirira nabi Perezida Muizzu” nk’uko bikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.
Mu mategeko y’Ibirwa bya Maldives ntabwo ubupfumu ari icyaha nshinjabyaha ariko ubufatiwemo afungwa amezi atandatu agenwa n’amategeko akaze ya Sharia, cyane ko iki gihugu gifite umubare munini w’Abayisilamu. Iyo bifite aho bihuriye no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu ingaruka zishobora kwiyongera.
Ikindi ni uko muri iki gihugu abaturage bagikora iyo migenzo mu guha umugisha inshuti no kuvuma abanzi.
Nko mu 2012 habayeho ikibazo, polisi irasa abaturage bari bashyigikiye uwari Perezida w’iki gihugu Mohamed Nasheed, bashinjwa ko bateye “isake y’umuvumo” ku bayobozi bari bashyizweho bashya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!