00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Nyakarundi yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka w’u Bufaransa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 21 July 2024 saa 09:04
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’Abayobozi Bakuru b’Ingabo i Rennes mu Bufaransa, yiga ku mahoro, umutekano n’urubyiruko anagirana ibiganiro na mugenzi we wo mu Bufaransa, Gen Pierre Schill.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ibinyujije kuri konti yayo ya X, tariki 20 Nyakanga 2024, yatangaje ko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’Abayobozi Bakuru b’Ingabo i Rennes mu Bufaransa yiga ku mahoro, umutekano n’urubyiruko.

Ubu butumwa bukomeza buti “Nyuma y’iyi nama, Maj Gen Nyakarundi yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Gen Pierre Schill, anitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri rya Gisirikare rya Saint-Cyr Coëtquidan, aho yahuye n’Umunyarwanda, Furaha Jean Paul Kabera, urangije umwaka wa mbere muri iryo shuri.”

U Rwanda n’u Bufaransa bisanganywe umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare ndetse impande zombi ziherutse gushyira umukono ku masezerano akubiyemo imirongo migari igenga ubwo butwererane.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Bufaransa
Maj Gen Nyakarundi yanaganiriye na mugenzi we wu Bufaransa, Gen Pierre Schill

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages