00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yashimye ubwitange bw’ababyeyi b’abagore mu buzima bw’imiryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 May 2023 saa 08:28
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza, abashimira ubwitange n’urukundo bagaragaza mu buzima bw’imiryango yabo.

Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Gicurasi, mu gihe hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana umubyeyi w’umugore, wizihizwa kuri iki Cyumweru.

Umunsi mpuzamahanga w’Umubyeyi w’umugore ufatwa nk’igihe cyo kumwereka ko ari uw’ingenzi cyane ndetse hakazirikanwa n’uruhare agira mu muryango we.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Babyeyi, muri isoko y’urukundo n’ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza."

Madamu Jeannette Kagame yakomeje kuba ku ruhembe rw’urugamba rwo ko guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi mu Rwanda ndetse bikagera no ku bana.

Mu bikorwa bitandukanye agiramo uruhare mu kwita ku babyeyi harimo gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku ndwara zibibasira cyane zirimo kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura.

Madamu Jeannette Kagame kandi ashimira umusanzu ukomeye atanga mu kwita ku buzima bw’umwana w’umukobwa, hagamijwe ko bubaka ahazaza habo, ari nabo bavamo ababyeyi bashoboye, babereye u Rwanda.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi ufite inkomoko mu kinyejana cya 20, aho watangijwe n’Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905.

Kuva icyo gihe uyu munsi watangiye kumenyekana ndetse ukitabirwa n’abantu benshi. Byageze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeza uyu munsi nk’uw’ikiruhuko.

Madamu Jeannette Kagame yashimye ubwitange bw’ababyeyi b’abagore mu buzima bw’imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages