Uretse Louise Mushikiwabo na Charles Michel, uru ruzinduko rwitabiriwe kandi n’Umudepite mu Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi, Chrysoula Zacharopoulou. Baherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n’uw’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.
Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari inzobere mu buvuzi bw’abagore yagaragaye atanga urukingo rwa COVID-19 kuri bamwe mu bantu batoranyijwe bagomba kuruhererwa kuri iki kigo nderabuzima cya Mayange.
Kuri iki kigo nderabuzima hakingiriwe abakora mu nzego z’ubuzima, abarimu ndetse n’abakuze.
Amakuru dukesha RBA avuga ko Mushikiwabo wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yashimye uburyo rwitwaye mu rugamba rwo guhashya COVID-19 by’umwihariko uburyo rwihutishije ibikorwa by’ikingira, avuga ko OIF izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibihugu binyamuryango bibone inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX ndetse no mu butwererane.
Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel we yashimye ko u Rwanda rwihutiye kugeza inkingo ku bazikeneye kandi hose mu gihugu n’imitangire yazo inoze kubera gukoresha ikoranabuhanga.
Yavuze ko ibi bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, yizeza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hakorwe inkingo zihagije kandi zigere hose.
Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita ku buzima bw’abaturage barwo, hashakishwa inkingo za Covid-19.
Yagize ati “Twishimiye kwifatanya n’u Rwanda rwakira inkingo za mbere za Covid-19 zatanzwe binyuze muri Covax. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urajwe ishinga no kugeza inkingo kuri bose, bijyanye na gahunda yayo y’uburinganire n’ubufatanye. U Burayi ni umwe mu baterankunga b’Imena ba Covax, aho umaze gutanga miliyari 2.2 z’amayero. Turashima imyiteguro ya Guverinoma y’u Rwanda yatumye kiba kimwe mu bihugu bya mbere byabonye inkungo za Covid-19. “
Aba bayobozi bari mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira no kugira uruhare muri gahunda yo gutanga urukingo rwa COVID-19, u Rwanda rwakiriye binyuze muri COVAX.
Kugeza ku wa 6 Werurwe mu Rwanda hose urukingo rwa COVID-19 rumaze guhabwa abagera ku bihumbi 160 barimo 83 942 bakingiwe ku wa Gatandatu.
Amafoto: Minisante



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!