Umuvugizi wa Guverinoma ya Mozambique, Inocêncio Impissa, yavuze ko iyi mitwe iri gukubitwa inshuro mu bice byinshi yagenzuraga muri iyi ntara yo mu majyaruguru y’igihugu, ku buryo ibice yabarizwagamo byose iri kubivanwamo icyakora avuga ko bagomba guhora baryamiye amajanja.
Ati “Ubu ntabwo bakigenda uko biboneye ku buryo hari ibice bagenzuraga ubu batagifiteho ububasha. Ni yo mpamvu bimwe mu bice byari bigeramiwe ubu bifite umutekano, icyakora tugomba guhora turi maso.”
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’inama y’abaminisitiri, Impissa yagaragaje ko muri iyi minsi imitwe y’iterabwoba yari yongeye kubyutsa umutwe mu Ntara ya Cabo Delgado, ariko avuga ko ingabo za leta zakoze uko zishoboye zihashya iyi mitwe.
Ati “Turi gukora umurimo ukomeye cyane ku buryo iyi mitwe yakundaga kwigabiza ibi bice ikica abantu benshi ubu hari umurongo ntarengwa batarenga. Ubu ntabwo bashobora kugira aho batarabukira ngo babe bakwirara mu baturage cyangwa ngo bakomeze ubugizi bwa nabi bwabo.”
Impissa yavuze ko mu cyumweru gishize iyi mitwe yari yagabye ibitero mu bice bishya, bituma abaturage bava mu byabo, avuga ko iyi mitwe y’iterabwoba yabikoze ishaka kwagura ibirindiro byayo no kugerageza gushaka ibibafasha gukomeza ubugizi bwa nabi, ariko ingabo za leta zabashije guhagarika ibyo bikorwa.
Mu byumweru bishize ibyihebe byongeye kubura umutwe ku buryo Ishami rya Loni rishinzwe iby’abimukira ryagaragaje ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2025 abarenga ibihumbi 57 bavuye mu byabo kubera iyi mitwe y’iterabwoba.
Ku wa 4 Kanama 2025 ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu-Sunnah wal Jama`a byigambye ko byagabye ibitero bishya mu turere twa Chiúre na Muidumbe, ndetse bica imitwe abaturage batanu.
Mu cyumweru gishize kandi na bwo abo muri uyu mutwe bigambye ko bagabye igitero mu Karere ka Chiúre na bwo bica abagera kuri 18 bakoresheje intwaro zitandukanye ziganjemo iza gakondo, banasenya ingo z’abaturage nyinshi ari na ko basahura.
Guhashya ibi byihebe ingabo za Leta ya Mozambique ziri kubifashwamo n’Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka irenga ine zigarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique, kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunna wa Jama.
Ubutumwa bw’ibanze bw’Ingabo z’u Rwanda ni ukurwanya uyu mutwe w’iterabwoba kandi zisa n’izamaze kubigeraho, kuko ibice byose bya Cabo Delgado byabohowe nubwo ibyihebe bigerageza gutera udutero shuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!