Ni amasezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar, ku wa 17 Kanama 2025, ashyirwaho umukono n’umuyobozi Mukuru wa LABOPHAR, Gatete Pascal ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru ku ruhande rwa Philex, Waseem Hamad.
Ni amasezarano u Rwanda rufata nk’intambwe ikomeye mu kuzamura serivisi z’ubuzima ndetse n’ubufatanye muri uru rwego hagati y’u Rwanda na Qatar nyuma y’uko basanzwe bafatanya muri byinshi birimo ibikorwaremezo, ubwikorezi n’ibindi.
Ibi bibaye mu gihe LABOPHAR yari yatangiye ibikorwa byo kwagura no kunagura imikorere yayo, imirimo yashowemo asaga miliyari 27 Frw.
Umuyobozi wa LABOPHAR, Gatete Pascal aherutse kubwira IGIHE ko mu mikorere mishya yabo, bazaziba icyuho mu miti imwe n’imwe yatumizwaga mu mahanga, bagahaza isoko ry’u Rwanda na Afurika.
Yavuze ko mu miti bazakora harimo iy’amazi izwi nka ‘syrops’ ikunze guhabwa abana, imiti y’uruhu, ibinini n’indi.
Mu gusubukura imikorere, ku ikubitiro bahereye ku miti ya cancer yihutirwaga cyane, aho kuva muri Nyakanga 2025, uru ruganda rwatangiye gukora imiti ifasha mu kugabanya ububabare bwa cancer izwi na ‘morphine’, mu gihe gahunda yo gukora imiti mu buryo bwagutse, yo izatangira mu Ukuboza 2025, bikazanakomeza hongerwamo indi mu 2026.
LABOPHAR, ni Uruganda Nyarwanda rwubatswe mu 1983, mu Mujyi wa Huye, mu marembo ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ndetse rukaba ruhana imbibi na NIRDA.
Uru ruganda rwakunze kugira ibizazane mu mikorere ndetse ruza guhagarara, ariko Leta irwegurira abikorera mu 2024.
Rwongeye kubura ibikorwa byarwo mu 2025, aho rwitezweho guteza imbere urwego rw’imiti imbere mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!