Mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zatumye benshi basoza umwaka bakunje isura, umunsi wa mbere wa 2022 byari ibyishimo ku baramutse amahoro hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Mutarama 2022, abantu bari urujya n’uruza mu Mujyi wa Kigali ku buryo ubona ko nubwo ari igihe cy’umunsi mukuru wo gutangira umwaka bitabakomye mu nkokora haba ku bishimisha n’abashakisha ubuzima.
Bamwe baramukiye mu nsengero na Kiliziya bagiye kwiyambaza Imana ngo izabafashe mu mwaka batangiye, abandi na bo bazindukiye muri Gare ya Nyabugogo bajya gusura imiryango yabo mu ntara mu gihe abandi na bo bari mu mirimo isanzwe.
Ahagana saa Moya za mu gitondo, mu Mujyi wa Kigali rwagati mu gace gasanzwemo urujya n’uruza, nta bantu bari bahari ariko byagiye kugera Saa Tatu batangiye kuhagera, baje mu mirimo ndetse no guhaha iby’umunsi mukuru.
I Nyabugogo wahasangaga uruvunganzoka rw’abantu bashaka amatike aberekeza hirya no hino mu gihugu n’ubwo iri kubona umugabo igasiba undi, i Nyamirambo nk’ibisanzwe uri guhura n’abantu banezerewe ubona ko batangiye umwaka neza.
IGIHE yatembereye mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali turimo Nyabugogo, Nyamirambo n’ahandi, ireba uko abantu baramutse mu mwaka mushya.
Abaturage bavuze ko umwaka wa 2021 utari woroshye ariko bashima Imana ko bawusoje amahoro.
Gashirabake Jean Pierre ukora amaradiyo na telefone i Nyamirambo, yazindukiye mu kazi mu gihe abandi bari bari kujya gusenga, abandi bajya kwinezeza.
Yavuze ko umwaka wa 2021 waranzwe n’ubukene kuri we ariko ubu agiye gukora iyo bwabaga ngo yizamure.
Ati “Umwaka washize nta kintu wigeze unsigira bwari ubukene gusa, ubu ndi gushaka amafaranga hano ayo mbonye nkareba uko nayitezamo imbere n’umuryango wanjye.”
Ufitinema Yezu ucuruza udupfukamunwa mu Mujyi wa Kigali rwagati, yavuze ko 2021 yamubereye ibihombo biturutse kuri Covid-19, gusa afite intego zo gukora cyane uyu mwaka.
Ati “Uriya mwaka wambereye uw’ibihombo byinshi, byari bikomeye kubera ko iyo haje guma mu rugo, ibintu byose birahagarara kandi si ibintu wateganyirije usanga bigoye mu buzima bwa Kigali.”
Nyuma y’ibihe bitari byoroshye bamwe baravuga ko bishimira ko byibuze barangije umwaka ari bazima kandi biteguye ko uwa 2022 uzababera mwiza nta nkomyi.
Batezimana Jérôme yaramukiye kuri Paruwasi St Famille kwiyambaza Imana nk’umukristu kugira ngo umwaka we uzagende neza.
Ati “Abantu bizihiza umwaka bitandukanye njye navutse nemera Imana kandi ndayikunda. Naje gusanga kugira ngo umwaka wanjye nywutangirire mu rusengero nshima Imana ibyo yengejejeho.”
Ku ruhande rw’abari gukora ingendo, abaramukiye muri Gare ya Nyabugogo binubiye kubura imodoka zibageza aho bajya.
Maniraho Béatrice yari aturutse mu Karere ka Gakenke yerekeza muri Ngororero. Kuva saa Mbili za mu gitondo kugera Saa Tanu yari ari gushaka itike yayibuze.
Nubwo abantu basoje umwaka mu bihe bitoroshye kuko Covid-19 yongeye kuzamura umutwe, bose ibyiringiro byabo biri ku nkingo, bavuga ko kuba umubare mwinshi warakingiwe hamwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, bizeye kukinesha.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Shumbusho Djasiri
Video: Shema Landry Bonheur



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!