Muri Kamena 2022, nyuma y’amezi abiri guverinoma z’ibihugu byombi zigiranye amasezerano yo kohereza aba bimukira, Urukiko rw’i Burayi rurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwahagaritse indege yiteguraga kubohereza, rusobanura ko u Rwanda rudatekanye.
Mu Ukuboza 2023, guverinoma z’ibihugu byombi zavuguruye aya masezerano, zishyiramo ingingo yemeza ko u Rwanda rutekanye. Ibi byashimangiwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Mata 2024, bemeye ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Laura Kuenssberg, Makolo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira aba bimukira, asubiza abavuga ko rudatekanye ko bibeshya, ko baba bibasira iki gihugu mu buryo bw’akarengane.
Yagize ati “Kuba mu Rwanda si igihano. Ni igihugu cyiza, gifite ikirere cyiza.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, tariki ya 22 Mata 2024 yatangaje ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!