Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG)n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) byateguye imikino yo kwibuka abakunzi b’imikino bazize jenoside.Iyi mikino izatangira tariki ya 1 Kamena irangire ku ya 15, izaba irimo umupira w’amaguru, uw’intoki n’indi itandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo yatangaje ko imikino ari imwe mu nzira zo gutanga ubutumwa bubasha kugera kuri benshi. Yavuze ko iki gikorwa kizabera mu gihugu hose kandi ko hifuzwa ko kizitabirwa n’abantu b’ingeri zose.
N’ubwo muri imwe mu mikino nk’umupira w’amaguru hazabamo no guhemba amakipe ya mbere, Umuyobozi uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo, Bugingo Emanuel yavuze ko ikigamijwe atari ibihembo, ahubwo intego ya mbere y’iyi mikino ari ukwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yagize ati “Siporo ihuza abantu benshi bityo iyo hatanzwe ubutumwa bubasha kumvikanira rimwe mu buryo bworoshye.”
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Fatuma Ndangiza yasabye ko kugira ngo izagende neza ari uko inzego zitndukanye zabigiramo uruhare.
Ku birebana na za kaminuza n’amashuri makuru. hatangajwe ko imikino izahuza amakipe yazo ariko izegeranye zishobora gukina hagati yazo.



















TANGA IGITEKEREZO