00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Imirimo yo kubaka ‘Gymnase’ n’ikigo cy’urubyiruko bya miliyari 2.7 Frw igeze kuri 80%

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 February 2025 saa 02:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko imirimo yo kubaka ’Gymnase’ no kuvugurura ikigo cy’urubyiruko cy’aka Karere igeze kuri 80%, bikaba byitezwe ko ibi bikorwa remezo nibirangira bizatuma bongera kwakira amarushanwa menshi y’imikino y’amaboko.

Kubaka Gymnase n’ikigo cy’urubyiruko ni umushinga mugari watangiye gukorwa mu Karere ka Kirehe, ibi bikorwa remezo bizuzura bitwaye miliyari 2.7 Frw yatanzwe n’umushinga NELSAP wari ugamije gukora urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Iyi nzu iri kubakwa ahahoze ikibuga cya Kirehe mu isantire ya Nyakarambi ikaba ari inzu izakinirwamo imikino ya Volleyball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu. Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1200 bicaye neza, ibe inatwikiriye ahantu hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko imirimo yo kubaka ibi bikorwa remezo igeze kuri 80%. Yavuze ko uyu mushinga wo kuvugurura no kwagura ikigo cy’urubyiruko urimo ibice bibiri harimo kubaka inzu nini izajya ikoreshwa mu kwakira imikino, hakaba n’ikindi gice cyo gusana no kuvugurura Ikigo cy’urubyiruko.

Ati “Umushinga ugeze kuri 80% kandi muri gahunda biteganyijwe ko inyubako zizasozwa mu mpera z’ukwa Gatatu, turi gukurikirana bageze mu mirimo ya nyuma yo gusakara kandi imirimo iri kwihuta inagenda neza.’’

Yakomeje agira ati “Ni umushinga uzatwara miliyari 2.7 Frw azaba ari umushinga uzafasha mu kuzamura siporo n’imyidagaduro mu Karere kacu, azaba ari icyanya cyiza cy’aho urubyiruko ruzajya ruhasanga ibikorwa by’imikino itandukanye n’amatorero, hazaba hari amasomero n’izindi serivisi nziza kandi nyinshi.’’

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko bategerezanyije amatsiko iyi nzu, kugira ngo ibafashe kuva mu bwigunge ari na ko bahakorera siporo.

Rukundo Theoneste yagize ati “Iyi nzu niyuzura izatuma twongera kureba amakipe akomeye inaha, ubundi bajyaga bakinira ahantu hasi ukabona ntabwo bishimishije. Ubu rero twizeye kuryoherwa n’imikino myiza kandi muri sale nziza.’’

Mukamwezi Devotha we yavuze ko yishimiye ko inzu bari barasezeranyijwe igeze ahashimishije. Ati “ Twari tumaze imyaka nk’itatu batubwira ko iyi nyubako nziza izubakwa, ubu rero birashimishije ko turi kubona ko noneho imirimo iri gukorwa. Niyuzura izatuma Kirehe yacu yongera gushyuha, ducuruze, twidagadure, turebe n’abakinnyi beza ba Volleyball.’’

Kirehe ni Akarere gaherutse gushyirwa mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, kuri ubu kanatangiye kubakwamo ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda n’ibindi byinshi bitandukanye.

Imirimo yo kubaka gymnase ya Kirehe igeze kuri 80%
kibuga cyahoze ari icy’umupira w’amaguru bivugwa ko kuzavugururwa kigashyirwamo tapi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages