Uyu murambo wagaragaye muri icyo cyuzi kiri mu gishanga giherereye muri aka gace, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023.
Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yakoraga akazi k’izamu.
Umwe yagize ati “ Yakoraga akazi k’uburinzi abamuzi niko bavuze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yemereye IGIHE ko mu murenge ayobora hagaragaye umurambo ariko batari bamenya imyirondoro ya nyakwigendera.
Ati “Umurambo polisi yawutwaye biri mu iperereza nta yandi makuru dufite ntabwo bari bamenya amazina ye baracyashakisha.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!