Ahagana saa munani n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, nibwo uyu mugabo yafashwe na bamwe mu bamushinja kubiba.
Uyu mugabo yafashwe n’umugore yari yibye telefone mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 maze ahita ahamagara inzego z’umutekano zimuta muri yombi.
Abamuzi bavuga ko iyo ashaka kwiba telefone abeshya umuntu ngo ayimutize ahamagare gato (kubipa), yamara kuyimuha agasa nk’aho atari kumvikana n’uwo bari kuvugana akigira hirya akirukanka.
Uwo mugabo akimara gufatwa abaturage babwiye IGIHE ko bishimiye ko yafashwe bitewe n’uko yari yarajujubije.
Karimu Hassani yagize ati “ Ni umujura ukomeye. Ubusanzwe yigira umuzunguzayi iyo yabuze uwo yiba. Iyo abonye usa nk’aho uri injiji arakwegera akagusaba ko umutiza telefone ngo abipe cyangwa ahamagare kuko aba afite udupapuro turiho za nimero, ugahita umutiza.”
Umugore itufuje ko amazine ye atangazwa, wahuruje DASSO bagahita ifata uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo hari n’ubwo yiba abantu telefone azibashikuje.
Ati “Tumufashe tumusanze mu isoko rya Kimisagara, telefone hashize amezi abiri cyangwa atatu ayinyibye. Yaraje atwereka ibintu yari arimo gucuruza nk’umuzunguzayi noneho mu gihe twarimo turi kubireba yahise afata telefone ariruka mukurikiye ndamubura. Ubu nibwo nongeye kumubona ariko we ntiyanyibukaga , nibyo bitumye mpita mufata.”
Nubwo yafashwe, uyu mugabo we yahakanye ibyo aregwa n’aba baturage avuga ko bari kumuhimbira.
Ati “ Arabeshya kuko aravuga ngo namwibye telefone nyimucapuye, ubundi akavuga ko ariwe wayimpaye urumva ko twese dufitemo amanyanga.”
Uyu mugabo akimara gufatirwa mu isoko rya Kimisagara yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge kugira ngo hakorwe iperereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!