00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatulika iracyahanzwe amaso gusaba imbabazi ku ruhare ikekwaho muri Jenoside

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 13 April 2014 saa 09:08
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, Ibuka, uravuga ko Kiliziya Gatorika yagize uruhare ruziguye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, kugeza ubu hakaba hategerejwe igihe yazasabira imbabazi ku ruhare rwayo.
Mu cyumweru dusoje, mu muhango wo kwibuka abakozi bazize Jenoside bakoreraga Minisiteri y’Umutungo Kamere, Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yavuze ko kugeza ubu igihugu cy’u (…)

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, Ibuka, uravuga ko Kiliziya Gatorika yagize uruhare ruziguye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, kugeza ubu hakaba hategerejwe igihe yazasabira imbabazi ku ruhare rwayo.

Mu cyumweru dusoje, mu muhango wo kwibuka abakozi bazize Jenoside bakoreraga Minisiteri y’Umutungo Kamere, Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yavuze ko kugeza ubu igihugu cy’u Bufaransa na Kiliziya Gatulika, aribyo bitegerejwe gusaba imbabazi, ku ruhare bishinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni bakicwa.

Nkuranga avuga ko amatorero cyane cyane Kiliziya Gaturika bafite inshingano zo gusubiza amaso inyuma bakareba amateka yabaranze muri Jenoside, kandi ngo amatorero agomba kumenya ko ari ikintu gikomeza, ntavuge ngo byakozwe na bariya byararangiye.

Yagize ati “Ubu rwose Kiliziya Gatulika yagombye kwicara ikareba uruhare rwayo, ikicara hasi kuko hari ingero nyinshi z’ibyaha bakoze, gusa igitangaza ni uko ubavuga bakavuga ngo wabibasiye, bagomba kumenya ko umuntu asiga icyimwirukankana ariko ntasiga ikikwirukamo.”

Abihayimana ba Kiliziya Gaturika mu Rwanda barezwe kuba baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe bahamijwe icyo cyaha n’inkiko, harimo n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwahamije icyaha Seromba Athanase wari Padiri muri Paruwasi ya Nyange mu gihe Jenoside . We yakoze hasi arindimurira Kiliziya hejuru y’abakirisitu bari bamuhungiyeho.

Kiliziya Gaturika mu bihe bitandukanye yakomeje kuvuga ko abagize uruhare muri Jenoside, babikoze ku giti cyabo, ntibabikoze mu izina rya Kiliziya.

Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages