Kuwa Mbere tariki 5 Gicurasi 2014, impunzi z’Abanyekongo mu nkambi ya Kigeme zabyukiye mu muhanda, zishyuza amafaranga zakoreye rwiyemezamirimo wa COOP Rwanda, zikora imiyoboro y’amazi harwanywa isuri muri iyi nkambi.
Nzayisenga Aimable wakoze akazi ko gucukura imiyoboro yatangarije IGIHE ko batangiye aka kazi muri Mutarama 2013 rwiyemezamirimo aza kubishyura amezi atatu gusa, abasigaramo andi atatu.
Nzayisenga avuga ko we bamurimo amafaranga asaga ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda.
Impunzi ziri muri iyi nkambi zivuga ko zatangiye kwishyuza mu muri Kamena 2013, ariko kugeza na n’ubu ntabwo zirishyurwa.
Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana aganira na Radiyo 10 kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko iki kibazo bacyumvishe ariko ngo bari barishyuye rwiyemezamirimo amafaranga asaga miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, ndetse ko batunguwe bikomeye no kumva ko Mutagoma Félix nyiri COOP Rwanda yambuye impunzi.
Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) ngo yanabajije Mutagoma impamvu atishyuye abaturage, avuga ko mu masezerano bari bagiranye hari ibindi byiyongereyemo.
Nk’uko Minisitiri Mukantabana yakomeje abivuga ngo babwiye rwiyemezamirimo ko yari kubivuga bakagirana andi masezerano aho kwambura impunzi.
Mutagoma Félix, rwiyemezamirimo wishyuzwa n’abakozi yakoresheje, yabwiye IGIHE ko nta mutima mubi yigeze wo kwambura, ngo yabitewe no kuba hari amafaranga atarishyurwa ngo abone uko nawe yishyura. Ibyo kandi ngo Minisiteri irabizi ko hari imirimo yaje kwiyongera ku ya mbere ifite agaciro ka miliyoni zisaga 73.
Yagize ati “Natunguwe no kubona MIDIMAR intererana izi neza ko ibyo nasabwe gukora nabikoze nk’uko bikubiye mu masezerano twagiranye. Ikindi kandi nakomeje kwizezwa ko batwishyura kugira ngo natwe dushobore kurangiza ibibazo... Mu gihe ngitegereje ndasaba abo twakoranye kuba bihanganye mu gihe nanjye ngitegereje.”
Rwiyemezamirimo avuga ko yakoze ibishoboka byose akorana ubwitange imirimo yari afite mu nkambi, ndetse ngo atera ibiti bibarirwa mu bihumbi 40 byo kubungabunga ibidukikije ku buntu, akora ngo ashimwe akazi yakoze.
Minisitiri Mukantabana yavuze ko icyo agira inama impunzi z’Abanyekongo ari ukuba bakwitabaza ubutabera bukabarenganura, ananenga uburyo impunzi zishyujemo, ati “Iyo uri impunzi ukurikiza amategeko igihugu kigucumbikiye kigenderaho. Bari gushaka indi nzira bakishyurwa amafaranga yabo batarinze kwiroha mu mihanda.”
Ku rundi ruhanda, Rwiyemezamirimo uhanzwe amaso n’impunzi, nawe yabwiye IGIHE ko yamaze kwandikira Minisiteri ayimenyesha ko agiye kwitabaza inkiko nawe ngo yishyurwe.



















TANGA IGITEKEREZO