Mu ntangiriro z’iki cyumweru umugabo w’imyaka 45 utuye mu Murenge wa Nyakabanda yakinnye urusimbi aribwa amafaranga ibihumbi 45 ndetse na Moto yo mu bwoko bwa Tvs, none araraira ayo kwarika.
Habarurema Emanuel yatangarije IGIHE ko urusimbi rumaze kumuhombwa byinshi ku buryo yumva yakwivira kw’isi kugira ngo agire amahoro ati “Ibibazo mfite ubu ni byinshi kandi biraremereye, ku buryo nibaza uko nzabwira umugore bikanyobera.”
Habarurema akomeza agira ati “Bantu b’imana nakinnye urusimbi cyane,gusa noneho nemeye ko ari rubi kuko mu myaka 2 ishize ntangiye kurukina maze guhomba miriyoni ebyiri n’igice kubera urusimbi. None na Moto narinsigaye ncungiraho bayindiye, ubu ndikwibaza mbaye uwande”
Yakomeje avuga ko kugira ngo aribwe ayo mafaranga na Moto ye ariwe wari wabanje kurya amafaranga ibihumbi 80 maze mugenzi we arayagaruza ndetse amurya naye,maze ashyiraho na Moto nayo arayimurya.
Ibi byatumye avuga ko mu buzima bwe atazongera no kureba aho bakina amakarita,
Naho umusore utarashatse ko izina rye ritangazwa yatangarije IGIHE ati “Umukino w’urusimbi umaze kumenyerwa n’abantu benshi kandi utemewe mu gihugu turasaba ko abayobozi bawufatira ingamba kuko umaze kugera no mu bana bakiri bato,kandi rubatera kugira ingeso y’ubujura”
Yakomeje avuga ko mbere uyu mukino wakinwaga n’amabandi ,abajura ndetse n’abanywarumogi ariko ubu ukaba umaze gufata indi ntera kandi mubyukuri atari umukino mwiza
Hari uduce tuzwi mu Rwanda kuba hakinirwa urusimbi, nka Matimba, Nyamirambo, Tapi Rouge, Gatsata mu bakanishi, ku isoko rya Kimisagara, naho mu turere hirya no hino, bamwe bashyira mu majwi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe ko naho haboneka abagabo benshi bakina urusimbi.



















TANGA IGITEKEREZO