Bamwe mu bagore batuye mu Mujyi wa Kigali bahamya ko amavuta agizwe n’uruvange rw’amoko atandukanye bita ‘Umukorogo’, yabatwaye umutima kuko ngo atuma umubiri ucya, uwari igikara akaba inzobe kandi ari rwo ruhu bemeza ko rugezweho.
Bivugwa ko ayo mavuta aba arimo amavuta abamo produits zihindura uruhu nk’ayitwa Caro Light, Citron Lemon, pommade zayo , n’andi moko atandukanye.
Inzobere mu by’ubuzima zo zivuga ko aya mavuta yaba agira ingaruka zitandukanye kuko guhindura uruhu birwangiza.
Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bashimangiye ko babikora bashaka gusa neza, n’ubwo batayobewe ko guhindura uruhu ari bibi.
Mukarutesi ni umwe IGIHE yasanze agura Umukorogo. Yagize ati “Umukorogo nawurangiwe na mugenzi wanjye dukorana mpita nshiduka kuko nabonaga uruhu rwe rukeye akambwira ko ariwo yisiga. Najye ndimo kuwugerageza ngo ndebe ko nacya, kuko andi mavuta yarananiye”.
Kayitesi na we yisiga Umukorogo yawubura akabyihorera. Yagize ati “Nawurangiwe n’abandi bagore, ariko wanguye neza cyane, andi mavuta yari yarananiye, ariko ubu urabona ko uruhu rwanjye rukeye. Njya numva bavuga ko agira ingaruka ku mubiri, ariko maze umwaka nyisiga ntazo ndabona, wenda zizaza nyuma”.
Kazungu ucuruza amavuta mu mujyi wa Kigali, avuga ko ayo mavuta abagore bayakunda, ariko yemeza ko uwo agiye kuyaha abanza kumusobanurira ko atari meza.
Yagize ati “Abagore baza bavuga ko bashaka Umukorogo, nkababwira ko hari andi mavuta meza bashobora kwisiga, bakanga bavuga ko bashaka gucya mu buryo bwihuse, nta kundi rero uhita ubaha umukorogo”.
Philippe Nzaire, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge muri RBS (Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge), yatangarije IGIHE ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko amavuta atukuza yinjira mu gihugu.
Yagize ati “Mu ngamba dufite zo gukumira ibicuruzwa nk’ibyo ni ukubanza kubikumira duhereye ku mipaka, tukaba dufite na gahunda y’isuzuma mu masoko, aho acuruzwa mu buryo bwa magendu aho tuyasanze tukayaka abacuruzi mu rwego rwo kurengera abaguzi”.
Abahanga mu by’Ubuzima bavuga ko amavuta atukuza ashobora kugira ingaruka z’ako kanya cyangwa nyuma y’igihe ku mubiri w’umuntu kuko agizwe n’ibishobora kwangiza ubushobozi bw’uruhu bwo kurinda imirasire y’izuba “melanine”.



















TANGA IGITEKEREZO