Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gasabo tariki ya 15 Gashyantare 2015, Alphonse Nizeyimana , umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije, Ushinzwe Ubukungu , yasobanuriye abayobozi b’akarere ka Gasabo ku wa 15 Gashyantare abana n’abuzukuru b’abatuye mu mujyi wa Kigali bashobora kuzabura aho batura igihe cyose muri uyu mujyi hakorerwa ibikorwa hatubahirijwe igishushanyo mbonera.
Asobanura igishushanyo mbonera icyo ari cyo Nizeyimana yagize ati: “ Igishushanyo mbonera gitandukanye n’amazu […] ni inyandiko ikubiyemo imikoreshereze y’ubutaka ubu n’igihe kizaza. “
Yungamo ati” Ni ukuvuga ngo, buri metero kare y’ubutaka bwo mu Mujyi wa Kigali hari igiteganyije kigomba kuhakorerwa.Hari ahagomba kujya imihanda, amazu yo guturamo, amazu y’ubucuruzi, ibishanga, amashyamba n’ahagomba gukorerwa ubuhinzi.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu , yakomeje avuga ko ubutaka butiyongera, mu gihe abaturage bo biyongera umunsi ku munsi.
Yagize ati “Impamvu tugomba kubahiriza igishushanyo mbonera, mbahaye nk’urugero mu mwaka w’2002, mu mujyi wa Kigali twari abaturage ibihumbi 754, ubu turi miliyoni imwe na amagana. Ni ukuvuga ngo mu myaka 10 abatuye umujyi wa Kigali biyongereyeho hafi 48%, bikubye hafi kabiri. Murumva dukoresheje ubutaka bwacu nabi abo tubyara cyangwa abuzukuru n’abuzukuruza n’abuzukuruza bazatura he ?”
Nizeyimana yavuze ko abatuye umujyi wa Kigali nibakomeza kwiyongera nk’uko biri ubu , mu mwaka wa 2015 bazaba bageze hafi kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu.
Ati “ Abo baturage bose bazaba bacyeneye inzu yo guturamo, kurya, bazaba bacyeneye guhumeka, amashyamba tugomba kuyabungabunga, …abo baturage kandi bagomba kubaho , bagomba kugenda. Niyo mpamvu rero nk’abayobozi duteraniye aha ngaha iki kibazo tugomba kucyumva.”
Uyu muyobozi yakomeje atanga ingero zitandukanye z’ahantu abaturage batuye mu kajagari badakurikije igishushanyo mbonera, mu gihe kitarenze imyaka itatu gusa.
Yakomeje agira ati “ Ubu umujyi wa Kigali ufite ikibazo cy’abantu bagiye batura ku misozi ihanamye, Gatsata, Kimisagara, Gisozi, Nduba…. ariko ikibabaje n’uko na n’ubu ngubu abantu bakomeza kurira imisozi tubarebera. Nk’abayobozi tugomba guca umurongo …mu minsi iri imbere ntabwo twe nk’abayobozi bizatworohera gukomeza kurebera biriya bintu kabisa.”
Nizeyimana yavuze ko kugeza mu mwaka w’2040, umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage bari hagati ya miliyoni eshatu na Magana inani na miliyoni eshanu.Mu myaka 25 iri imbere, abaturage b’umujyi wa Kigali bazaba bakubye gatatu.
Yasabye abayobozi b’akarere ka Gasabo kutarebera abaturage bubaka mu kajagari, mu gice cy’icyaro bagashyirwa mu midugudu, igice cy’umujyi abaturage bagatura hakurikijwe igishushanyo mbonera.
Akarere ka Gasabo, gafite ubuso bungana na 58% by’ubuso bwose bugize umujyi wa Kigali. Abatuye aka karere bangana n’ibihumbi 529.907.
Amafoto: Jack Yakubu



















TANGA IGITEKEREZO