Uru rwibutso rwubatswe kuri Ruliba rukanitwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, Nibwo bwa mbere rwibukiweho hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kigali.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu Murenge babwiye IGIHE ko bishimiye ko bubakiwe urwibutso rwa Jenoside kuri uyu mugezi wa Nyabarongo bitewe n’uko wajugunywemo imibiri myinshi y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Harindintwari Bosco yagize ati “Byaratubabazaga cyane kubera ko nta rwibutso rwa Jenoside twari dufite kandi aha hariciwe Abatutsi benshi.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yavuze ko bishimiye uru rwibutso rwubatswe muri uyu Murenge.
Ati "Kuba huzuye Urwibutso nk’uru twabyishimiye kuko twabonye iwacu, kuko ubu aha niho iwacu kubera ko bizajya bidufasha cyane mu gihe cyo kwibuka nk’iki."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uru rwibutso rwa Jenoside rwitiriwe umugezi wa Nyabarongo bitewe n’uko Abatutsi benshi bayijugunywemo.
Ati "Rwiswe Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo kubera ko amateka ya Nyabarongo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari abayiciwemo, hakaba n’abandi bicirwaga ahandi bakaza bakayijugunywamo."
Yongeyeho ko uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 30 Frw ndetse rwubatswe n’umufatanyabikorwa Gamico kandi ruzafasha cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe imiryango ikajugunywa muri Nyabarongo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!