00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hafunguwe ahazajya hatangirwa Serivisi za internet ya 4G

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 July 2015 saa 03:35
Yasuwe :

Sosiyete icuruza serivisi za Internet igezweho ya 4G, Olleh Rwanda Networks, yatashye kumugaragaro icyicaro yageneye abakeneye kumenya byimbitse iyi internet.

Iki cyicaro giherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Grand Pension Plaza cyitwa 4G LTE Square, cyashyizweho mu kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa iyi internet, banabone n’ibikoresho byayo kugira ngo batangire kuyibyaza umusaruro.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, wafunguye kumugaragaro icyo cyicaro yasabye Abanyarwanda kugana ibigo bicuruza iyi internet kugira ngo batangire kuyikoresha.

Ati “Ntabwo abaturage bakwiye gutegereza ngo interinet bayizanirwe mu nzu cyangwa abanyamahoteli ngo bategereze ko Leta izayizana ikayigeza aho bakorera, ahubwo bakwiye kugana ibigo biyicuruza bagatangira kuyibyaza umusaruro.”

Patrick Yoon uyobora Olleh Rwanda Networks na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana

Minisitiri Nsengimana avuga ko nyuma yo gutangiza umurongo wa Internet wa 4G mu kwezi ku Gushyingo 2014, iyi Internet imaze kugera mu mijyi itanu irimo Kigali, Musanze, Rubavu, Rusizi na Huye ndetse ko izakomeza gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa Olleh Rwanda Networks, Patric Yoon, yavuze ko impamvu yo gufungura iki cyicaro ari ukugira ngo abajyaga bumva internet ya 4G ntibayisonukirwe bazagira amahirwe yo kumenya uko ikora, banabone n’ibikoresho byifashishwa kugira ngo umuntu abashe kuyikoresha.

Muri 4G Square hari umwanya wagenewe amasosiyete atanga internet ya 4G, abafite udushya bakoze mu ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye bijyanye no kubyaza umusaruro iyi Internet igezweho.

Olleh Rwanda Networks niyo sosiyete yonyine yemerewe gucuruza ku bindi bigo Internet ya 4G mu Rwanda.

Mu Rwanda, iyi Internet yatangijwe kumugaragaro mu Gushyingo 2014.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages