Kigali: Abayobozi b’amashuri bagaragaje impungenge ku myigire ubwo amashuri azaba afunguye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Gashyantare 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko nyuma y’uko yongeye gufunga kubera imiterere y’icyorezo cya COVID-19, bizagira ingaruka ku ngengabihe y’amashuri gusa ahubwo bizanagabanya ubushobozi bw’abanyeshuri mu myigire nk’uko byagaragaye ubwo basubiragayo nyuma yo kumara igihe kinini bari muri ngo zabo.

Abanyeshuri by’umwihariko abo mu miryango itishoboye bari basanzwe bafite imbogamizi mu myigire y’ikoranabuhanga ririmo radio na televiziyo ubwo amashuri yari yafunze hagamijwe guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.

Hari ibigo bicumbikira abanyeshuri byari byatangiye kwifashisha impera z’icyumweru mu gutanga amasomo y’inyongera kuri icyo cyiciro cy’abanyeshuri kugira ngo babashe kujya mu murongo umwe na bagenzi babo babashije gukurikirana amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa GS Gisozi I mu Karere ka Gasabo, Evariste Banzubaze yabwiye Rwanda Today ko “Twateganyaga gutanga amasomo y’inyongera y’amasaha ane kugeza kuri atanu buri wa gatandatu, ariko kongera gufunga amashuri ubu byatesheje agaciro icyo gikorwa.”

Yakomeje agira ati “Bivuze ko amashuri akoresha uburyo budasanzwe kugira ngo abo banyeshuri basubire mu murongo umwe n’abandi mu gihe tuzaba tumaze gufungura.”

Banzubaze yavuze ko icyuho cyagaragaye cyane mu masomo ajyanye na siyansi n’indimi.

Nsengiyumva Andre wa GS Nzove mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko abashinzwe uburezi nabo bagikurikirana abanyeshuri ariko kugeza ubu batigeze batanga raporo ku bigo byabo nyuma y’aho amashuri yongeye gufungura.

Icyakora, umuhate wo gukemura icyuho mu kwihutisha ingengabihe y’amasomo mu gihe gisanzwe wagize ikibazo cyo gusubira mu rugo ku mashuri menshi yo muri Kigali.

Minisiteri y’Uburezi yongereye ifungwa ry’amashuri yose muri Kigali harimo na kaminuza mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri guma y’iminsi 15, hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID-19, cyongeye gukaza umurengo ku nshuro ya kabiri.

Kuva mu Ugushyingo 2020, amashuri yagiye afungura buhoro buhoro, hubahirijwe ingamba z’inzego zishinzwe ubuzima n’umutekano harimo no kwambara udupfukamunwa mu gihe cy’amasomo no hanze, gukaraba intoki no gutandukanya imibereho.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko hakwiye kugabanywa ingendo za buri munsi z’abarimu, abanyeshuri ndetse no guhura n’abaturage mu gihe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo, mu banyeshuri biga bataha ndetse n’abacumbikirwa mu bigo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kwiyongera, amashuri menshi yahagarikwa mu bite bitandukanye mu gihugu.

Uretse Umujyi wa Kigali, utundi turere dufite imijyi yagutse ikaba irimo amashuri menshi nka Huye, yagaragaje ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abicwa na Coronavirus mu byumweru bishize.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko abanyeshuri bose biga bacumbikirwa muri Kigali bazaguma ku ishuri mu gihe abiga bataha bo baguma mu rugo bategereje isuzuma rya Minisiteri y’Ubuzima mu byumweru bibiri byarangiye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gashyantare 2021.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bagaragaje ko imyigire y'abanyeshuri ishobora kuzazamo ingorane amasomo nasubukurwa muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .