Ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza wiga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye, yanyuze ahantu abona umufuka uri kunyeganyega awegereye yumva uruhinja ruri kurira.
Yahise arukuramo arushyira ubuyobozi bw’ikigo yigaho.
Uyu mwana akimara kugeza uru ruhinja mu Kigo cy’ishuri, ubuyobozi bwaryo nabwo bwahise buhamagaza ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze umwana bamujyana kwa muganga.
Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca, yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rukiri mu bitaro by’i Masaka kuko rwari rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.
Yagize ati “ Ruracyari kwa muganga barimo kurukurikirana kuko rwatoraguwe rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.”
Yongeyeho ko Akarere ka Kicukiro kari gushakira uru ruhinja ibintu by’ibanze birimo imyambaro n’amata kugira ngo ubuzima bwarwo budahungabana, ari na ko hashakishwa umuryango warwakira ngo rwitabweho nk’abandi.
Umubikira Ushinzwe Uburezi muri GS Karembure, Sr Adeline Uwibambe, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe n’ubumuntu umunyeshuri wabo yagaragaje.
Yagize ati “ Uwatoye uruhinja yari umwana nk’abandi nta kintu gitandukanye cyangwa cyihariye twari tumuziho gusa twaratunguwe.”
Ubusanzwe uyu munyeshuri watoye uru ruhinja abana na mukuru we.
Sr Uwibambwe yavuze ko ibyakozwe na Umuhoza ari ubutwari kuko aho yasanze urwo ruhinja, hari hanyuze abandi ntibabyitaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!