00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abaturage 15 barwariye mu ngo nyuma yo kunywa ubushera bikekwa ko bwahumanyijwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 March 2023 saa 08:18
Yasuwe :

Abaturage 15 bo mu Mudugudu wa Kagese mu Kagari ka Rusheshe,Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro barwariye mu ngo zabo nyuma yo kunywa ubushera bikeka ko bwari buhumanyijwe.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko aba baturage bari batashye ubukwe ahitwa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baza kunywa ubushera ariko ntibwabagwa neza.

Nyuma y’uko aba baturage ubushera banywereye mu bukwe bubaguye nabi ndetse bakaremba hahise hakekwa ko ibyo banyoye byari bihumanyije bajyanwa kwa muganga batangira kwitabwaho ku buryo ubu bose barwariye mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yemereye IGIHE ko hari abaturage 15 banywereye ubushera i Nyakariro mu bukwe nyuma buza kubagiraho ingaruka.

Yagize ati “Abaturage batashye ubukwe mu Murenge wa Nyakariro bw’umuvandimwe bakora ubukwe busanzwe barangije bataha iwacu kuko niho batuye bumva batameze neza bajya kwa muganga abaganga babaha ubutabazi ubu barimo kubitaho nk’ibisanzwe.”

Yongeyeho ko ku bijyanye no kumenya abari babaroze ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakariro n’ubw’Akarere ka Rwamagana n’inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana hashingiwe ku makuru yatanzwe, anashimangira ko ubu aba baturage batangiye kumererwa neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages