00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Kaminuza y’u Rwanda yahaye umuturage inzu ifite agaciro ka miliyoni 7Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 January 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara bwashyikirije umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi inzu irimo n’ibikoresho, nyuma y’uko iyo yabagamo yarishaje yenda kumugwira.

Ni inzu yuzuye itwaye asaga miliyoni zirindwi , ikaba ifite ibyumba bitatu, ifite igikoni, ubwiherero n’ubwogero. Yahawe kandi intebe nziza zo mu ruganiriro, ahabwa ibitanda na matela n’ibindi bikoresho by’ibanze nkenerwa byose.

Yabishyikirijwe kuwa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 mu Mudugudu wa Myatano mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini.

Amafaranga yayubatse yatanzwe n’abakozi, andi atangwa n’abanyeshuri banabumbye amatafari banakora umuganda mu kuyubaka mu gihe kaminuza yo yagiye itanga amafaranga yo kugura ibikoresho n’ibindi bintu bikomeye.

Mukama Rebecca wahawe inzu, yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara bamutekerejeho bakamwubakira inzu nziza irimo n’ibyangombwa byose nkenerwa abizeza ko azayifata neza.

Ati “ Byandenze ntabwo nabona uko ibyange mbibabwira gusa Imana izabahe umugisha, abanyeshuri bakoze ubuvugizi bica muri kaminuza nayo intekerezaho nayo iyimpa nta mwana wanjye wigayo nta data wacu ngirayo, nacikiye ku icumu inaha none ndashimira Imana ko ari naho nsubirijwe nkaba nubakiwe.”

Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi rya Rukara, Dr Nsanganwimana Florien, yavuze ko kubakira uyu mukecuru byatangiye ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 27 abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “ Uru ni urugero rero rw’ibintu bishoboka mu iterambere ko hari abantu tuba dukwiriye kwitaho kubera ubuzima banyuzemo bikababera imbogamizi mu kwiyitaho.”

Uyu muybozi yemereye ubuyobozi bw’Umurenge ko bazakomeza gukorana mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikigaragara mu banyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yashimiye kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara ryatekereje kubakira umuturage utishoboye wacitse ku icumu, avuga ko gufatanya no gushyigikirana ari umuco buri munyarwanda akwiriye kugira.

Gitifu Rukeribuga yasabye umukecuru wahawe inzu ndetse n’abandi bagenda bazihabwa, kuzifata neza bakazibungabunga zagira ibibazo bakazisana aho kurindira Leta ngo izibasanire nyamara ari akantu gato buri wese yabasha kwisanira.

Kuri ubu kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara basigaye bigisha abaturae bayituriye gusoma no kwandika, kuremera abatishoboye inka n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni zirindwi
Inzu Mukamana yashyikirijwe ifite ibikoresho byo mu nzu birimo intebe
Abayobozi ba kaminuza n'abayobozi bo mu nzego za Leta bifatanyije mu gushyikiriza Mukana inzu yubakiwe
Mukamana yashimiye Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara bamwubakiye inzu irimo n'ibikoresho bishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages