Kayonza: Ibyishimo by’abaturage bubakiwe ishuri nyuma yaho abana babo bakoraga ibilometero bitandatu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Gashyantare 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Mu 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije kubaka ibyumba by’amashuri bishya 22 505 n’ubwiherero 31 932 aho biri gufasha mu gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri no kugabanya ingendo ndende zakorwaga n’abanyeshuri.

Ibi byumba byatangiye kubakwa muri Kamena 2020 birimo ibyubatswe ku nkunga ya leta ndetse n’ibindi byatewe inkunga na Banki y’Isi.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini ni bamwe mu bagejejweho ishuri nyuma y’imyaka myinshi abana babo biga mu bilometero bitandatu, ikintu cyagoraga aba bana kugeza ubwo nibura buri mwaka abenshi barivagamo bitewe n’uru rugendo.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuze akanyamuneza bafite muri iki gihe nyuma yaho abana babo biga hafi bikanaborohera mu myigire.

Mukagatesi Vestine utuye mu Mudugudu wa Nyabombe mu Kagari ka Juru yavuze ko abana be bakiga aho bakoraga ibilometero bitandatu yabaga afite guhangayika cyane.

Ati “Ni ishuri ryaje kudufasha kuko mbere bajya kwiga hejuru iriya bazamukaga umusozi ugasanga nk’umwana w’imyaka irindwi ugitangira biramugoye, mu gihe cy’imvura hari nubwo twatinyaga kubohereza kuko bacaga inzira igoranye cyane none ubu arakaraba agahita agerayo.”

Yakomeje avuga ko abana bagera mu rugo batarananirwa cyane bikaba byaranabaruhuye kugirira impungenge umwana.

Ati “Hari abana benshi barekaga ishuri kubera ko ari kure cyane cyane abageze mu myaka mikuru ariko ubu ntabwo bakirivamo, ikindi basigaye bagera mu rugo batarushye bagasubira mu masomo yabo ku buryo ubona ibintu ari byiza.”

Wibabara Marie Goretti we yagize ati “Kwigishiriza abana hano ni inyungu kuri twe, wasangaga ababyeyi b’inaha badatuje bahangayitse kuko mu nzira bahuraga n’urugomo rw’abashumba, rimwe ugasanga baje biruka bakikubita hasi ubundi bakabakubita kuburyo umwana yavaga mu rugo ugasigarana impungenge none ubu turatuje cyane.”

Yakomeje avuga ko icyo biteze kuri iri ishuri rishya begerejwe ari ukongerera abana babo uburezi bufite ireme bakiga neza nta gihunga cyo guturuka kure kandi bagatsinda cyane.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Gisenga ryahanzwe mu Kagari ka Juru, Habineza Jean Damascène, avuga ko babaye bashyizeho imyaka itanu ibanza mu rwego gufasha abana baturukaga kure ugereranyije naho bajyaga kwiga ku kindi kigo.

Ati “Iki kigo kije gukemura ikibazo cy’abana bataga amashuri kubera kwiga kure bajyaga ahantu kure cyane, hari ubwo abana bagezaga hagati mu gihembwe bakareka ishuri kubera kunanirwa no gukorerwa urugomo mu nzira baje kwiga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, we avuga ko bahanze ishuri rishya nyuma yaho bigaragaye ko abana bavunika cyane bajya kwiga.

Ati “Ririya shuri ni igisubizo cyiza Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage bafite abana bigiraga kure, ku kindi kigo bigiragaho cyari kiri kure ndetse kiriho n’ubucucike bw’abanyeshuri, ubu rero bagiye kwiga neza kandi bigire hafi y’iwabo, ikindi bizorohera abarimu gukurikirana abanyeshuri neza kuko ntabwo baziga ari benshi cyane nkuko byari bisanzwe.”

Yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu bagakurikirana abana babo kugira ngo barusheho kuzamura imyigire yabo, anabasaba gufatanya kugarura abari baravuye mu ishuri kubera ingendo ndende bakoraga.

Ishuri ribanza rya Gisanga riri mu yahanze bushya mu Murenge wa Gahini
Umuyobozi w'Ihsuri ribanza rya Gisenga, Habineza Jean Damascène, avuga ko iri shuri ryatumye abana biga hafi
Wibabara avuga ko abana be mbere bajyaga kwiga kure bagahohoterwa n'abashumba none ngo kuri ubu biga hafi y'urugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .