00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abagize Dasso bagabiye inka umuturage utishoboye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 March 2022 saa 04:18
Yasuwe :

Abagize Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) bo mu Karere ka Kayonza, bagabiye inka ihaka ndetse banubakira ikiraro cyayo umuturage utishoboye kugira ngo imufashe mu kwiteza imbere.

Iyi nka bayimugabiye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umuganda wabereye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwiri.

Uyu muganda waranzwe no guhanga umuhanda ureshya na kilometero imwe n’igice witabiriwe n’abagize DASSO ku bufatanye n’abaturage. Nyuma yawo hakurikiyeho igikorwa cyo guha umuturage utishoboye inka iherekejwe n’isakaro ry’ikiraro ndetse n’imisumari.

Uwimbabazi Valentine w’imyaka 37 wahawe inka, yashimiye abagize Dasso bamwibutse bakamworoza inka ihaka, abizeza kuyifata neza no kugaragaza impinduka mu buzima bwe.

Yagize ati “ Iyi nka izampa ifumbire, abana babone amata yo kunywa. Ubu mfite abana batanu ndizera ko bagiye kubaho neza kurenza uko babagaho.”

Uwimbabazi yavuze ko mbere yo guhabwa inka yabanje gutera ubwatsi bwinshi kuburyo ngo yizeye ko bitazamugora kuyahirira no kuyifata neza.

Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Kayonza, Twahirwa Edmond, yavuze ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo gukomeza gufatanya na Leta mu guhindurira ubuzima imiryango itishoboye.

Twahirwa yavuze ko iki gikorwa kizakomeza aho ngo bazajya babikora nibura inshuro ebyiri mu mwaka kugira ngo bakomeze bagire uruhare mu guhindurira ubuzima bamwe mu baturage batishoboye.

Umwaka ushize abagize Dasso mu Karere ka Kayonza batanze ihene 45 ku baturage bo mu miryango itishoboye. Ibi bikorwa bituruka mu mafaranga buri wese agenda yitanga ku mushahara we agahurizwa hamwe ubundi agafashishwa imiryango itishoboye.

Bizeye ko iyi nka yatanzwe izafasha uwayihawe kwivana mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages