Ku itariki ya 30 Werurwe 2022 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije Umushinwa witwa Shujun Sun igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri ndetse ruhanisha n’Umunyarwanda witwa Renzaho Alexis igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri runategeka ko bahita bafatwa bagafungwa kabone n’iyo urubanza rwajuririrwa.
Aba bombi bari bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo bakoreye abahoze ari abakozi be bakoreraga mu gicukura amabuye y’agaciro giherereye mu Karere ka Rutsiro no mu ka Nyamasheke.
Uyu Mushinwa nyuma yo kwibwa amabuye aho i Nyamasheke, yaje gukeka bamwe mu bakozi bamukoreraga akazi ko mu rugo harimo umuzamu ndetse n’uwamutekeraga, abajyana mu Karere ka Rutsiro abazirikira ku giti kimeze nk’umusaraba yari yarashinzeyo, abakubita inkoni nyinshi cyane afatanyije na Renzaho Alexis.
Abaregwa bamaze guhamwa n’icyaha baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, ndetse batanga n’ikirego cyihutirwa basaba urwo rukiko ko icyo cyemezo cyo guhita bafatwa bagafungwa cyavanwaho kuko Urukiko Rwisumbuye rwabitegetse kandi bitari byarasabwe n’Ubushinjacyaha.
Nyuma yo gusuzuma icyo kirego cyihutirwa, Urukiko rwanzuye ko nta shingiro gifite ndetse rutegeka ko icyo cyemezo bari bafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kigumanye agaciro kacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!