00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umukobwa ushinjwa kwica mwarimu yasabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Tariki 02 Kanama 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije mu ruhame aho icyaha cyakorewe umukobwa wakekwagaho icyaha cyo kwica umugabo wari umwarimu asabirwa n’Ubushinjacyaha gufungwa burundu.

Tariki ya 28 Kamena 2022 ahagana saa sita z’amanywa mu mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi, nibwo umwarimu wari usanzwe yigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkoto yagiye kugura ibintu bitandukanye muri butiki yacururizwagamo n’umukobwa ahagura ibicuruzwa bifite agaciro 18,000 Frw amwishyuramo ibihumbi icumi hasigara ibihumbi umunani.

Nyuma baje kunanirwa kumvikana kuri ayo mafaranga yari asigaye kuko umwarimu we yavugaga ko yayamwishyuye yose, bityo uwo mukobwa abonye atabyishimiye afata icyemezo cyo kwinjira mu nzu azana icyuma agihishe mu ikabutura agitera wa mwarimu mu gatuza ahita yikubita hasi yitaba Imana.

Mu iburanishwa ryabereye aho icyaha cyakorewe yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018.

Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 10/08/2022 i saa cyenda z’amanywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages