00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Itorero Méthodiste Libre ryinjiye mu rugamba rwo kurwanya igwingira

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 April 2022 saa 01:53
Yasuwe :

Imiryango itishoboye yo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi yahawe ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho by’abana byatanzwe n’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda.

Secumi Justin wo mu kagari ka Nyarusazi yavuze ko ubushobozi buke bwatumaga batabonera abana babo ibyo kurya n’ ibikoresho by’ishuri.

Ati "Gushaka ibikoresho by’ishuri no gushaka ibyo kurya ku buryo umwana ajya ku ishuri yuzuye byatuberaga imbogamizi. Tugiye kugenda dutekere abana indyo yuzuye tubarinde imirire mibi".

Niyifasha Eugenie afite icyizere ko ibi biribwa bahawe bizagira uruhare mu kurwanya igwingira kuko bije byiyongera ku nyigisho bahabwa zo gutegura indyo yuzuye.

Ati “Akenshi kujya mu igwingira byaterwaga n’ibiryo bike no kurya indyo ituzuye, ababyeyi b’abana dufata amasomo yo y’uburyo bakora indyo yuzuye. Mu itorero harimo abashinzwe imibereho myiza nibo batanga ayo masomo”.

Pasteri Dr Mutaganda Marcel, umuyobozi w’inama ya Kibuye mu Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, yavuze ko iki gitekerezo bakigize nyuma y’ikiganiro abahagarariye amadini n’amatorero bagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, akabagaragariza uburemere bw’ikibazo cy’igwingira.

Yagize ati “Ni imiryango 45 twafashe yo mu kagari ka Nyarusazi, twabonye harimo abana benshi batishoboye bafite n’imirire mibi, dushaka umuterankunga International Children Care aradufasha. Mu nama twagiranye na Guverineri mu minsi ishize yadusabye ko twamufasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira".

Buri muryango muri iyo 45 wahawe ibilo 10 by’ibishyimbo, ibilo 10 bya kawunga, ibilo 10 by’umuceri, amavuta yo guteka litiro 5, amasabune ndetse n’umwana ahabwa igikapu cy’ishuri, amakaye, amakaramu n’imyenda n’inkweto byo kwambara.

Pasiteri Dr Mutaganda ati "Abo twabihaye turabasaba gukomeza gukora abenshi ni abahinzi, birinde kubisesagura no kubigurisha, kugira ngo bibafashe kubaho mu mibereho ya buri munsi biteze imbere".

Mu Ntara y’Iburengerazuba, abana 40% bafite ikibazo cy’igwingira. Muri Karongi abana bagwingiye ni 32,4%.

Itorero Méthodiste Libre ryiyemeje gukomeza gutanga umusanzu ngo igwingire rirandurwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages