Ubu busabe bwatanzwe ku wa 18 Kanama 2026, ubwo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi hatangizwaga icyumweru cy’Umujyanama cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga, Iterambere ryihuse”.
Miliyoni 23Frw ibi bitaro byishyuza Akarere ka Karongi akomoka ku baturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira byavuye kuva mu 2019.
Umuyobozi bw’Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel, yavuze ko mu baturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira harimo n’abo byagiye bisanga batanditse mu irangamimirere ku buryo n’uwajya kubishyurira ubwisungane mu kwivuza bitashoboka.
Ati “Abantu tuvura badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira badafite n’ibyagombwa baduteza igihombo kinini cyane. Tumaze kugeza muri miliyoni 23Frw kuva mu 2019. Aya mafaranga ni menshi ku bitaro kuko yatugurira imiti dukoresha amezi abiri”.
Dr Byamukama yavuze ko iyo umurwayi agiye kwivuza byihutirwa ahabwa imiti igenewe abakeneye ubutabazi bwihuse, bityo ko iyo agiye atayishyuye bishobora gutuma abandi bazayikenera batayibona.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko umuturage ugeze mu bitaro aba akwiye kuvurwa, yaba afite ibyangombwa cyangwa atabifite.
Ati “Icyo dukwiye gufatanya n’ibitaro ni uko bikimara kwakira umurwayi bakwiye guhita baduha amakuru kugira ngo dukurikirane duhereye mu Isibo tumenye imyirondoro ye”.
Umuhoza yavuze ko akarere kagiye gufata urutonde rw’aba baturage bavuwe kakareba imyirondoro yabo, abafite ubushobozi bakiyishyurira, abadafite ubushobozi kagashaka abafatanyabikorwa bagafasha kwishyura kugira ngo ibitaro bishobore gukomeza gutanga serivisi.
Ati “Mu gihe abafatanyabikorwa bataboneka, akarere kafata ku ngengo y’imari yako kakishyura ibitaro”.
Abajyanama b’Akarere ka Karongi basanga umuti urambye w’iki kibazo ari uko buri mwaka akarere kateganya nka miliyoni 5 Frw zo guha ibitaro kugira ngo biyifashishe igihe byavuye umuturage udafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kuko n’ubusanzwe umuturage utishoboye Leta ari yo imwishyurira ibyo akeneye.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yashimye Ibitaro bya Kirinda ko byakoze ishingano yabyo yo kuvura hatitawe ku kuba abo bivura badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira, ashimangira ko icyangombwa ari ugutabara ubuzima bw’umuntu ibindi bikaza nyuma.
Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu turere twa Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango. Buri munsi byakira abarenga 30, abivuza bacumbikiwemo bashobora kugera kuri 146.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!