00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica uwari uvuye kugabana amafaranga mu kimina

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 30 September 2025 saa 05:19
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi bakekwaho kwica Nshimiyimana Vianey w’imyaka 45 wasanzwe ku nzira yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Gatiti, Akagari ka Rwifi, Umurenge wa Mutuntu ku wa 29 Nzeri 2025.

Ku wa 28 Nzeri 2025, Nshimiyimana Vianney yari yajyanye n’umugore we kugabana amafaranga mu kimina, bavayo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba uyu mugabo asubira ku kabari.

Byageze Saa Kumi za mu gitondo ku wa 29 Nzeri 2025 umugore we abwira umuhungu wabo w’imyaka 19 ko Se yaraye adatashye bajya kumushaka, bamubona agaramye ku nzira yapfuye afite ibisebe mu isura.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru inzego z’umutekano zagiye aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane icyateye urupfu.

Ati “Kugeza ubu nta bwo turamenya icyateye urupfu icyakora hari abantu batatu batawe muri yombi bakekwa. Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba mu gihe iperereza rikomeje”.

Umurambo wa Nshimiyimana Vianney wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushingurwa.

Gitifu Ntaganda yibukije abaturage ko ntawukwiye kwambura undi ubuzima, usibye Imana yabumuhaye.

Ibiro by'Akarere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages