00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abantu batanu baguye mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 May 2023 saa 10:31
Yasuwe :

Abantu batanu ni bo bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kibanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rya Polisi yo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko imodoka yakoze impanuka ari Minibus yavaga Rubengera yerekeza mu Murenge wa Mubuga.

Ati "Ni byo ni Toyota Minibus yavaga Rubengera ijya ku Mubuga itwaye abagenzi. Yageze mu Murenge wa Bwishyura, mu Kagari ka Nyarusazi, umushoferi akubita ibyuma arenga umuhanda imodoka igwa muri metero 20-25.’’

SSP Irere yavuze ko abantu batanu ari bo bamaze kwitaba Imana, gusa ngo harimo n’abakomeretse benshi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abari mu modoka yakoze impanuka bari bavuye mu bukwe mu Murenge wa Rubengera batashye mu wa Mubuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages