Byabaye ku wa 19 Kanama 2025, mu murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, aho Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu ifatanyije n’abaturage n’inzego z’ibanze, bafata abagabo bane babarizwa mu itsinda rikekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.
CIP Kamanzi yavuze ko ibyo abafashwe bakurikiranyweho ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo ubujura n’urugomo bakorera abaturage aho babatangira mu nzira bakabatwara ibyabo, kwiba amatungo ndetse n’imyaka mu mirima, bataretse no gucukura inzu z’abaturage.
Ati “Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda, na ho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gutangira iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.”
CIP Kamanzi yashimye ubufatanye bukomeje kuranga abaturage mu kurwanya ibyaha batungira agatoki Polisi aho abagizi ba nabi bari, anaboneraho kuburira n’undi wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano kubizibukira kuko Polisi itazamwihanganira, kuko izamushaka aho yaba ari hose agashyikirizwa ubutabera, amategeko akamukanira urumukwiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!