00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Batatu barimo umugore batawe muri yombi bakekwaho kwicira umuntu iruhande rw’Akarere

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 17 March 2025 saa 04:40
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu barimo umugore umwe bakekwaho gukubitira umuntu hafi y’Akarere ka Kamonyi no kumukomeretsa bikamuviramo urupfu.

Polisi yatangaje ko umugabo witwa Nsengimana Jean w’imyaka 45 yakubiswe ahagana saa Yine n’Igice z’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025, mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga, Umudugudu wa Ryabitana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE ko uyu muturage yakubitiwe nko muri metero 200 uvuye ku biro by’akarere bimuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi.

Nyuma umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ati “Hafashwe abakekwa batatu barimo abasore babiri n’umugore umwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, iperereza rikaba rikomeje.”

SP Habiyaremye yavuze ko abakekwaho ibyaha bahise bafatwa muri iryo joro, ibizava mu iperereza bikazagaragaza icyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Amakuru avuga abakoze ubu bugizi bwa nabi bakurikiranye Nsengimana kugeza, amaze kugura ibintu mu iduka akomeza inzira itaha, bamukubita fer à béton mu mutwe ubundi bamujugunya munsi y’umuganda, bamwambura ibyo yari afite.

Polisi y’u Rwanda yahamije ko nta muntu uzavutsa undi ubuzima ngo bimugwe amahoro kuko amategeko aba agomba gukurikizwa.

Umugabo w'imyaka 45 yiciwe hafi y'Akarere ka Kamonyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages