Byabaye mu gitondo cyo ku wa 09 Nyakanga 2025, mu mukwabu Polisi yakoreye mu Mudugudu wa Rubare, hafatwa abasore bane bakurikiranweho ubugizi bwa nabi burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko bafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze ku bufatanye n’abaturage nyuma yo kuyiha amakuru.
Ati “Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Abasore bane bawufatiwemo barakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabashikuza ibyabo, ubu bahise bajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.”
SP Habiyaremye, yakomeje aburira uwo ari we wese utekereza guhungabanya umutekano w’abaturage akora ibyaha ko bitazamugwa amahoro, yibutsa abantu ko Polisi ihora iri maso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!