00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izindi mpunzi n’abimukira 119 bavuye muri Libya bakiriwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 March 2022 saa 09:37
Yasuwe :

Icyiciro cya munani kigizwe n’impunzi n’abimukira 119 baturutse muri Libya bakiriwe ku butaka bw’u Rwanda nk’uko Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yabitangaje.

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri buvuga ko nyuma yo kwakirwa bazacumbikirwa mu nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Kuri ubu iyi nkambi yari icumbikiye abagera kuri 259 bategereje kubona ibihugu bibakira bakiriwe mbere.

Icyiciro cya mbere cy’impunzi n’abimikira bavuye muri Libya cyarimo abagera kuri 66 cyageze mu Rwanda ku wa 26 Nzeri 2019.

MINEMA yavuze ko muri rusange abagera kuri 824 ari bo bamaze kwakirwa mu byiciro birindwi uhereye igihe iki gikorwa cyatangiriye. Muri bo 565 babonye ibindi bihugu bibakira barimo 186 bakiriwe na Canada, 142 bagiye muri Suède, 113 bakiriwe na Norvège, 66 mu Bufaransa na 26 bakiriwe n’u Bubiligi naho 32 bagiye muri Finland.

Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye na UNHCR ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.

Icyiciro cya munani cy'impunzi n'abimukira baturutse muri Libya ubwo bageraga mu Rwanda
Biteganyijwe ko nyuma yo kwakirwa bazacumbikirwa mu Nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages