00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko yishimiye ko ryatowe, ibitekerezo yinjiranye mu Nteko na siporo: Depite Mukabalisa twaganiriye (Video)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 September 2026 saa 07:54
Yasuwe :

Depite Mukabalisa Germaine ni umwe mu bazwi cyane bari muri manda ya kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba mu begukanye imidali kenshi mu mikino ihuza abagize inteko zishinga amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba. Yavuze ko igihe cyose ari mu mirimo yishyira mu mwanya w’umuturage wamutumye ku buryo agomba kumubariza kandi agatora amategeko amunogeye.

Uyu mudepite wize amategeko muri Kaminuza yabwiye IGIHE ko kuva ari umwana yakundaga gukora ibintu byose mu b’imbere.

Depite Mukabalisa yize amashuri abanza i Gasogi, akomereza icyiciro rusange i Kanombe, nyuma yiga ayisumbuye i Mugambazi, arangije ajya kwiga amategeko i Butare.

Yavuze ko akirangiza kaminuza atahise abona akazi, ahitamo kujya ku Murenge i Musanze kuba umukorerabushake ari na bwo yabashije gusaba akazi akoresheje internet na mudasobwa zaho birangira agatsindiye. Yemeza ko igihe cyose amahirwe yabonye yageragezaga kuyabyaza umusaruro.

IGIHE: Ni ibiki bidasanzwe wiyibukaho mu bwana?

Depite Mukabalisa: Icya mbere ni uko nari umukoranabushake. Kwa kundi mu ishuri umwarimu yazaga ati ‘ni nde ushaka guhanagura ikibaho, icyo gihe nabaga nagiye’, ni nde ushaka gutangira mu gati, aho nabaga nagiye, aho ni mu mashuri abanza, noneho mu mashuri yisumbuye, ikintu cyakundaga kundanga ni uko mu ma-club ahenshi nabaga ndiyo. Ntabwo niyizi ndamye muri dortoire, umunsi umwe nabaga nagiye mu ba-SCOUT, twaba tutariyo nkaba ndi mu yandi ma-club.

Nkunda gutanga serivisi, nkumva ko niba basabye umuntu ushaka kugira icyo akora numva ndi mu ba mbere. Cyangwa igihe abandi baba batiyizeye kuva mu bwana numvaga ako kantu ko kuba uwa mbere mu bantu bari bukore igikorwa runaka, bari bwitange cyangwa bari bufashe abandi naragakuranye.

Depite Mukabalisa yasobanuye ko akazi ka mbere yakoze kari ubukorerabushake ndetse ni nako kamuhesheje ako yakoze ka mbere ahembwa

Ni ryari watangiye kwiyumvamo kuba umuyobozi w’abandi?

Ibyerekeye ubuyobozi byatangiye ngeze mu mashuri yisumbuye, wenda hari club runaka, ugiyemo, hari ibiganirompaka ugiyemo uyoboye ayo matsinda ariko kumva ko najya mu buyobozi nabitangiye ngeze muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ariko byose bigenda byubakira kuri bya bindi watangiye uri muto. Kuko nkigera muri Kaminuza nagize amahirwe nkora ikizamini siniga EPLM, njya mu Ishami ry’Amategeko nsanga hariho gahunda yo gutora abayobozi b’Abanyeshuri biga amategeko, ndiyamamaza barantora.

Kwiyamamzaza mu bantu bashya usanze muri kaminuza ntibyakugoye?

Byari byoroshye kuko ku bwanjye numvaga ko ari amahirwe mbonye kandi ubonye amahirwe ntabwo nahitaga mbona imbogamizi. Imbogamizi wenda uzibwirwa n’abatabikoze ariko iyo wabikoze uba ubona ari amahirwe. Kuko ubwo nariyamamaje barantora, ubwo mba ndi uzwi muri abo banyeshuri ku buryo mu mwaka ukurikiyeho niyamamarije mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri bose ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Uburinganire.

Hari n’igihe mwabaga muri mu ishuri mugahura n’imbogamizi, mukibaza muti ‘ariko ni he babivugira?’ ugasanga kugira ngo ubivuge ni uko uba uri ku meza y’abafata ibyemezo. Nko muri Kaminuza hari ibibazo nabonaga abana b’abakobwa bafite, hari abatarabonaha amacumbi, nubwo hari hari politiki yo guha abakobwa amacumbi ariko hari nk’ibindi bibazo nabonaga navuga.

Nabivugira he hatanga ayo mahirwe? Kwari ukujya muri komite. Wayigeramo se utiyamamaje? None se wakwiyamamaza, bagutora batakuzi? Ni uko rero nagiye nisanga mu buyobozi cyane cyane muri Kaminuza, ni uko nabonaga hari ikintu mfitemo umuhamagaro wo kuvuga.

Mu ba-SCOUT wageze ku ruhe rwego?

Ntabwo ninjiranyemo amahirwe menshi kuko ‘totems’ zari zarahagaze, ubwo navuyemo batwita rya zina [Coyote] ariko byari ibintu bishimishije kuko iyo uri mu myaka 15, 16, 17, uba ugifite imbaraga, iyo ugize amahirwe rero hakaba hari gahunda zigufasha kuzishyira mu bintu bifite umumaro uzishyiramo.

Rero aba-SCOUT nabagiyemo niga i Mugambazi ari yo club nabonaga tugenda tukabyina, tugakora umuganda. Za mbaraga z’urubyiruko nagize amahirwe ndeba amahirwe ahari aba ari ho nyakoresha.

Umwaka wo gutegereza kujya muri Kaminuza wawukozemo iki?

Nageze muri kaminuza siniga EPLM kubera ko wa mwaka nawukoresheje niga Icyongereza kuri ULK, batangaga certificat ya kaminuza, iyo wajyaga muri kaminuza werekana certificat ya kaminuza byatumaga batayishidikanyaho, ugakora n’ikizamini. Hari igihe byigeze guhagarara ariko njyewe icyo gihe nagiyeyo natanze certificat nari mfite bituma ngira amahirwe yo guhita njya mu wa mbere.

Hari ibintu abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bavugaga ngo abakobwa baraboroka…

Ku ishuri ryacu hari ya myumvire, abakobwa twagiraga amanota menshi ariko bakajya baduserereza ngo turaboroka ngo turaboroka gusa. Ni ya myumvire abantu bagira ku bana b’abakobwa , n’iyo wagira amanota ya mbere ariko bakakubwira ko ari uko waborotse.

Ibyo rero ni imbogamizi umwana w’umukobwa agira. Nko mu ishuri ryacu hari harimo ihangana ritagaragara neza, ngo abakobwa bagize menshi ntabwo ari abahanga ngo ni uko bafotora ikayi, biduha imbaraga zikomeye zo kuvuga ngo bavuga ko tubifata mu mutwe tukagira amanota menshi, bivuze ko ikizamini cya Leta dushobora kutagitsinda. Biduha rero umuhigo na bagenzi bajye turiga cyane, dusunikwa no kwerekana ko umukobwa ashoboye, kandi adafata mu mutwe gusa, na buruse ushobora kuyibona.

Wigeze uba umukorerabushake?

Gukorera ubushake by’umwihariko ni byo byanyinjije mu kazi ka mbere. Nabaye umuyobozi muri kaminuza, narageragezaga no mu masomo, ikintu cya mbere wakumva ko ari uguhita ubona akazi kandi keza…

Nkajya nkora ‘interview’ nkaba nk’uwa kabiri, uwa kane, mara igihe kinini nta kazi mbona. Ushobora gucika intege ukabona abo mwiganaga bose barakabona. Ntangira gucika intege ariko numvaga ko ikintu cya mbere ari uko nasohoka mu rugo nkambara umwenda n’inkweto nkajya hanze.

Icyo gihe nabaga i Musanze, mfata icyemezo cyo kubyuka ndoga ndambara njya ku murenge, nsanga umuntu kuri reception mubwira ko nifuza kumufasha. Ntabwo ari imenyerezamwuga kuko nari nararangije ariko ndashaka icyo mwumva nabafasha.

Hari hari gahunda ya hanga umurimo bakampa amadosiye y’abari gusaba muri hanga umurimo buriya ni cyo kintu cyatumye menya hanga umurimo, ndi no mu nteko ikintu cyitwa guhanga imirimo mishya nari narakimenye kubera bwa bukorerabushake.

Nagiyeyo mbona internet y’umurenge, mudasobwa, nabikoze nk’ibyumweru bibiri, nkoresha internet y’umurenge n’ahandi mpita mbona akazi kuri internet, mpita nkora interview ya mbere, ikintu cya mbere natanze nsaba ni ya CV y’ubukorerabushake kuko urumva hari abagombaga kujya ku rutonde rw’abakora ikizamini.

Ngiye kuri interview ndatsinda mpita ninjira mu kazi gutyo. Ubukorerabushake ni bwo navuga ko bwanyinjije mu kazi.

Depite Mukabalisa yasobanuye ko akazi ka mbere yakoze kari ubukorerabushake ndetse ni nako kamuhesheje ako yakoze ka mbere ahembwa

Ukiri muto wigeze utekereza ko uzaba Umudepite?

Njyewe sinigeze ngira izo nzozi [zo kuba Umudepite] n’Abadepite sinari nanabazi ariko nari mfite umutima wo gutanga serivisi,...uko nagendaga ntera intambwe ni ko nagendaga mbona amahirwe kuri buri ntambwe nagendaga ngeraho […] Nakoze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nkajya mperekeza Minisitiri bari kuganira ku mategeko ntabwo rero nabonye ari ibintu bifite ba nyirabyo. Nabonye ibyo bakora ari ibintu bishoboka mbona ahubwo ngize Imana nkicaramo hari icyo nakora.

Nakora itegeko rinoze, ibitekerezo by’abaturage nabitambutsa, nabibonye nk’amahirwe nanjye nshobora kugeraho, hasigara noneho kumenya ngo inzira ni iyihe? Amahirwe nayabonye, mbonye ko ngezeyo hari icyo byamara noneho ntangira gutekereza uko nzabigenza kugeza umwanya ubonetse ndiyamamaza. Ntabwo navuga ko nigeze ndota ko nzaba umudepite, cyangwa nzagira uyu mwanya runaka ariko inzozi zanjye numvaga ko kuri buri rwego nakorera abantu aho ndi.

Ni izihe ntego nyamukuru winjiranye mu nteko Ishinga Amategeko?

Niyamamaje ngiye muri 30% y’abagore, ndi mu Nteko n’ubu ndi muri ya 30% y’abagore. Dutorwa rero n’abagore bagenzi bacu. Komisiyo y’Amatora itangaje ko hari umwanya wabonetse mu 2020 ngiye kwiyamamaza nk’abandi ariko nareba abagore baje bahetse abana, baje kunyumva ngo mbabwire imigabo n’imigambi, mbabwire ko nzabahagararira, nzatora amategeko ababereye, noneho bakantora, ya shusho ya wa mubyeyi nabwiye, na we akanyemerera akantora ni yo ninjiranye mu Nteko kuva nkiri umwana nashakaga gukora ariko noneho ni nk’amasezerano nagiranye na wa mubyeyi, na ya nteko itora.

Kuba mfite ubumenyi bwo gukora itegeko noneho mbonye imbaraga zo kuritora ese iryo tegeko nimvuga yego riraba rinoze? Izo ni zo mbaraga najyanyemo ariko atari muri rusange gutya gusa, mfite wa mubyeyi wanyitabiriye i Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru ubwo najyaga kwiyamamaza, ese iri tegeko hari icyo riramuhindurira? Niba ari Minisitiri watwitabye ku kibazo runaka ninjya kumubaza sinibona nka Germaine ubaza Minisitiri ndibona nka Germaine ufitanye amasezerano n’umuturage kugira ngo azamubarize Minisitiri ngo iki n’iki wagikemuye gute?

Depite Mukabalisa yavuze ko kuba imirimo yo mu rugo abagore bakora isigaye ishobora kubarirwa agaciro ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye

Ni irihe tegeko mwatoye mukumva umutima uraruhutse, mbese ryari rikenewe bijyanye n’intego yanyu?

Amategeko yo turayafite meza, arengera umugore ariko reka mvuge aheruka kuko hari aya kera tuzi. Ariko nk’itegeko ry’umuryango rya 2024 harimo ko imirimo idahemberwa ku mugore ishobora kugira agaciro ikanabarirwa icyo ni ikintu cyanshimishije cyane.

Muzarebe umugore uko abyuka ya mirimo yose agahera mu gitondo akagera nimugoroba umugongo wacitse akora. Ariko ya mirimo kubera ko nta cyemezo cya banki cyagaragaza ayo yinjije ugasanga ntibarwa ku buryo umuntu yavuga ati ariko wirirwa ukora iki? Kuba u Rwanda rwarateye intambwe ku buryo mu bihe bimwe na bimwe ya mirimo ibarwa igahabwa agaciro ni ryo tegeko navuga muri aya ya vuba twatoye nkumva ni intambwe ikomeye nubwo bikiri mu bintu bibangamiye abagore.

Umugore ufite akazi agomba gukora ya mirimo, agomba gukora akazi neza akanita ku muryango ariko wareba agaciro ka ya mirimo ntibarwa. Kuba byaragiye mu itegeko ko hari igihe iyo mirimo na yo ishobora guhabwa agaciro ni ikintu mu by’ukuri gishimishije cyane.

Wamamaye cyane mu bijyanye na Athletisme. Wabitangiye ukiri muto cyangwa ni ibya vuba?

Yewe aha mbere nirutse ni mu Nteko. Nta handi nabikoze ariko baratubwiye mu 2022 bati dufite amarushanywa, kuko njye nari ninjiye mu Nteko 2020 hajyamo bya bihe bya Covid-19 andi marushanwa yasubukuwe mu 2022 turiyandikisha.

Muri Volleyball nsanga ntayo nzi, sinayikinnye, Basketball nsanga ntayo nzi ahari hasigaye ni Athletisme. Na yo sinayikinnye ariko nkumva nta mategeko agoye ntamenya ni ukwiruka…twari dufite abatoza baradutoza ariko hari ibyo uhabwa nawe ukagira ibyo wishakamo. Muri icyo gihe nahoraga kuri YouTube, ni gute wakwiruka, ni ayahe mayeri wakoresha?....

Ibyo umutoza yanyigishaga nanjye naragendaga nkashaka ubumenyi bwanjye ntazi ko bizakunda. Ikintu cya mbere cyari ukuvuga ngo muri iki cyiciro u Rwanda ibendera ryarwo rigomba kuzamurwa ngize n’amahirwe ryazamuka no mu midali.

Ndagenda mbona biremeye umudali ndawuzana mu 2022, hakurikiraho mu Rwanda. Wa muntu ufite umudali bibereye iwanyu, igitutu cyagendaga kizamuka. 2023 kuko byari byabereye iwacu twakoze ikipe tuzana umudali biba ngombwa ko nagombaga kuzana umudali ku giti cyanjye urumva uri iwanyu, icya mbere ntugomba gukoza isoni abaje kugufana kubw’amahirwe n’Imana mbona umudali wa zahabu ndawubonye.

Amaze guhesha Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imidali myinshi mu gusiganwa ku maguru

Hari umudepite wo muri Uganda uherutse gusiga ariko urebye bisa nk’aho bitashobokaga. Ni iki cyagufashije?

Ubundi muri sprint ni ho nari mfite imidali, turakora umudali ndawubona numva ndananezerewe kuko ndataha hari icyo mfite ariko muri metero 800 ndeba ibihugu ukuntu biri ku murongo sinabonamo u Rwanda mpita njyamo.

Ntabwo ari ho nari niyandikishije ariko nabonye ukuntu u Rwanda rutarimo kandi ndi uwo muri icyo gihugu ndavuga nti icyambaho kibi ni ukubura umudali. Ikibi ni ukuba ndi ku murongo nk’abandi.

Burya iyo ikipe ikinira ku kibuga cy’iwabo biba byoroshye. Mugenzi wanjye [wa mudamu mwabonye] aba arirutse aradusize azenguruka ubwa mbere yadusize ariko inshuro ya kabiri ni ho ruba ruzingiye…we kuko hari abafana aradusiga cyane. Nari kumwe n’Umunya-Kenya akambwira ati rero urabona ko uraba uwa kabiri. Ihangane ntunsige cyane nibura tugeraneyo. Naramwumvise amasegonda make ariko ndavuga nti ariko nubwo yansiga ntashyiremo intera nini kuko nabonaga amahirwe yo kumufata ari make.

Nkibaza nti ubu ndakuramo iyi ntera nini? Mbwira wa munya-Kenya nti umbabarire ndagiye. Nishyiramo za mbaraga uko babaga badutoje hari aho ugomba gukatira, ukongera uko nongeza nkabona birashoboka birangira kuriya muciyeho uwo mudali na wo tuba turawuzanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages