00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko ryo gucunga imitungo yasizwe ntirigamije gufatira iy’abatavuga rumwe na Leta

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 February 2014 saa 02:45
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iratangaza ko itegeko rishya ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ritagamije gufatira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta, ahubwo ko rigamije kuyibacungira kuko imitungo y’umuntu ari ntavogerwa.
Ku wa mbere tariki ya 10 Gashyantare2014, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yatoye itegeko ryemeza ko imitungo idafite ba nyirayo izajya icungwa na Leta kugeza igihe beneyo babonekeye bakayisubizwa bemeje ko ari iyabo.
Iri tegeko rigena imicungire (…)

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iratangaza ko itegeko rishya ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ritagamije gufatira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta, ahubwo ko rigamije kuyibacungira kuko imitungo y’umuntu ari ntavogerwa.

Ku wa mbere tariki ya 10 Gashyantare2014, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yatoye itegeko ryemeza ko imitungo idafite ba nyirayo izajya icungwa na Leta kugeza igihe beneyo babonekeye bakayisubizwa bemeje ko ari iyabo.

Iri tegeko rigena imicungire y’imitungo itarimo ba nyirayo rigizwe n’ingingo 25.

Busingye anyomoza ibijyanye n’imitungo ya Rujugiro

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yagiranye na BBC mu ishami ry’ Ikinyarwanda n’Ikirundi, yahakanye yivuye inyuma, ko iri tegeko ritagiyeho rigamije ifatirwa ry’imitungo y’umunyemari, Ayabatwa Tribert Rujugiro, iherutse gufatirwa.

Yavuze ko iri tegeko rije kuvugura iryo muri 1888 no muri 2004, kubera ko mu Rwanda hagiye hagaragara imitungo myinshi idafite bene yo, kubera ibibazo byabaye mu Rwanda (atavuze).

Nyuma yaho ngo ryaje kuvugururwa muri 2004, kuko iryo mu 1888 ryari ingingo nk’ebyiri gusa, hajyaho itegeko rishyiraho udushami dushinzwe kuyicunga muri buri karere.

Yakomeje agira ati: “Rije kuvugurura ririya kuko twasanze ritaranogeje neza, muri izo nshingano zaryo, kuko mu giturage hagiye habaho ibibazo bitandukanye.”

Ibi bibazo ngo birimo abantu bigabije iby’abandi, abantu batwaye amazu y’abandi bayaturamo, abahinduye impapuro, abafashe ubutaka butari ubwabo bakabwiyandikaho, abubatse ibindi bintu aho ngaho, ndetse binini rimwe na rimwe Leta ikahubaka imidugudu ishingiye ku makuru atari ukuri.

Ni muri urwo rwego Busingye yavuze ko baje gusanga harabyeho imicungire mibi kuri iyi mitungo, ubu kikaba ari ikibazo kirimo gukemurwa.

Ikibazo cy’iyi mitungo mu maboko ya Minisiteri

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko muri Minisiteri y’Ubutabera hazajyaho komisiyo ishinzwe ibibazo by’iyi mitungo, mu gihe urwego rw’akarere rwari rusanzwe rubikora ruzajya rutanga raporo kuri iki kibazo, ibindi bibazwe iyo komisiyo.

Impamvu y’ibi bikorwa, Minisitiri Busingye yagize ati: “Turashaka kubahiriza ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, yaba ahari yaba adahari, ko ukwiye gucungwa na Leta.”

Aha yavuze ko mu gihe umuntu runaka adahari ashobora kuwucungirwa yazagaruka akawuhabwa.

Leta ntigamije gutwara imitungo y’abaturage

Abajijwe na BBC niba iri tegeko rishya ritagamije kwigarurira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta bari hanze y’u Rwanda, Busingye yavuze ko u Rwanda rudashobora kubabangamira.

Yagize ati: “Ibyo bintu ntaho bihuriye. Ntabwo u Rwanda rushobora gushyiraho itegeko kubera umuntu runaka[…] hari urutonde rw’imitungo ihari irenga 700 iri muri ubwo buryo, kandi iri tegeko umushinga waryo wabaye mu mwaka ushize mu kwezi kwa Kane cyangwa ukwa Gatanu umwaka ushize.”

Aha yari abihuje n’abavugaga ko iri tegeko ryagiriyeho kwigarurira imitungo ya Rujugiro yafatiriwe na Leta mu mpera z’umwaka wa 2013, nyamara yavuze ko umushinga waryo wabayeho mbere y’uko yigarurirwa.

Ku bavugako imitungo y’abatavuga rumwe n’u Rwanda ari yo igamijwe, Busingye yagize ati: “Ntabyo rwose. Ni ibinyoma. Ni ibinyoma barimo barakubeshya Leta yacunze amazu arenga miliyoni eshatu nyuma y’intambara kugeza ubu ngubu bagenda basimburana, amaze gusubizwa yose ubungubu acunzwe, kuko ba nyirayo bataraboneka ngira ngo ntarenze 1000.”

Ikindi ngo ni uko Leta y’u Rwanda itashyiraho iri tegeko ngo inafatire iyi mitungo.

Yagize ati: “Nagira ngo nkubwire ko nta mpamvu n’imwe Leta y’u Rwanda yajya mu nteko y’u Rwanda gupasa itegeko, kugira ngo ifatire umutungo w’umuntu. Nta na rimwe.”

Abadepite bumvaga iri tegeko ukubiri

BBC yatangaje ko muri iri izi ngingo 25, iya 14 ivuga ko Leta ishobora gutanga ikibanza cyangwa inzu yasenyutse beneyo batarimo, uyihawe yishyuye igiciro cy’amafaranga yagenwe.

Ryatowe n’abadepite 47 mu basaga 60. Ryari ryabanje kugibwaho impaka, bamwe babonaga ko ari nko kuvogera umutungo w’umuntu, kandi ari ntavogerwa.

Umwe muri bo yagize ati: “Njye Ku bwanjye nkaba numva ari nko gusa nk’aho ari ukugurisha. Nkibaza nti ese ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, uko kugurishwa kwajemo gute? Baravuga ngo urwego rubishinzwe rushobora gutanga. Iyo tuvuze ngo rushobora, ni ukuvuga ngo turahengekereje. Itegeko rirategeka ntirihengekereza .”

Depite Nkusi Juvenali yaryumvikanishije

Depite Nkusi Juvenal, ukuriye komisiyo yasesenguye iri tegeko, niwe watanze ibisobanuro asabira iyi ngingo gutambuka.

Yagize ati: “Niba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuze ko bufashe icyemezo, ko muri iyi karitsiye(quartier) hari amazu asanzwe bagiye kuhuhabaka isoko rya kijyambere, kuhagira quartier commercial, cyangwa ko bagiye kuhaca umuhanda. Ni ukuvuga ko Leta izajyamo nka wa wundi uhagarariye nyir’ubutaka. Niba bagiye kubahiriza master plan y’umujyi wa Kigali, bizagenda gute? bizahagarara se ngo ni ukubera ko uriya muntu adahari? Leta izamera nkanjye tuzemera izo porogaramu zijye mu bikorwa.”

Uretse Leta, itegeko rigena n’undi wacunga uyu mutungo

Iri tegeko ariko kandi, ryemera ko umuntu ashobora gucunga umutungo wa runaka iyo aherewe ububasha bwo kuwucunga imbere ya noteri, cyangwa se abari hanze y’u Rwanda bigakorerwa imbere ya Ambasaderi uhagarariye igihugu aho, cyangwa se bikaba byakwemezwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Iri tegeko ryatowe ritesha agaciro ububasha bwari bwaratanzwe mbere. Ibi bivuze ko kugira ngo abari basanzwe bacunga imitungo bayigumane bizasaba uburenganzira bushya bushingiye kuri iri tegeko rishya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages