Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, ryahagaritse ibirori byo gutanga impamyabumenyi byagombaga kuba kuri uyu Gatanu.
Rimenyesha “Abantu Bose by’umwihariko abigira mu Ishami ryigisha Iyobokamana rya FATEK ry’Itorero ADEPR ko umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya Kabiri cy’Amashuri Makuru wari uteganyijwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 kuri Dove Hotel mu Murenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo, wahagaritswe.’’
Ni umwanzuro wafashwe mu gihe bamwe mu biteguraga kwambara bari baraye ahari bubere ibirori ku Gisozi, abahageze mu gitondo bo basubijweyo.
Hec yatangaje ko yamenyesheje ubuyobozi bwa FATEK ko icyemezo cyo guhagarika uwo muhango n’ibindi bikorwa byo kwigisha cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda iri shuri ritubahirije.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu bagombaga guhabwa impamyabumenyi barimo n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem. Bivugwa ko mu mpamyabumenyi bagombaga guhabwa harimo izakorewe muri Uganda n’u Buhinde.
Iri shuri ryagiriwe inama yo kuzuza ibiteganywa n’amategeko ngo ryemererwe gukomeza gukora.
Itangazo rivuga ko “Mu nama Minisitiri w’Uburezi yagiranye n’Umuvugizi wa ADEPR n’Umwungirije, Umuyobozi wa FATEK n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, ku wa 22 Werurwe 2019, FATEK yagiriwe inama yo kwegera HEC ngo ibafashe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda.’’
Itangazo ryashyizwe hanze ntirigaragaza ibyo FATEK itubahirije byatumye ifungwa.
FATEK yahagaritswe mu gihe ku wa 6 Ukwakira 2018, ADEPR yaritangijemo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza kizibanda ku nyigisho za Tewolojiya n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).
ADEPR ifite amashuri ya Bibiliya y’ibanze n’ayisumbuye n’Ishami rya Kaminuza rya Tewolojiya (FATEK) ryatangijwe mu 2008. Agamije kongerera ubushobozi abafite umuhamagaro mu ivugabutumwa ngo barikore neza.



















TANGA IGITEKEREZO