00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran: Amatora y’uzasimbura Ebrahim Raisi wari Perezida ararimbanyije

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 30 June 2024 saa 07:19
Yasuwe :

Igihugu cya Iran kiri mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu ugomba gusimbura nyakwigendera Ebrahim Raisi witabye Imana tariki ya 19 Gicurasi 2024 ubwo kajugujugu yarimo agiye mu rugendo rw’akazi yakoze impanuka, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah.

Iyi ndege yaguye mu ntara ya Azerbaijan mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi ku buryo kubanza kuboneka kwayo byahaye akazi katoroshye amatsinda y’ubutabazi yari yashyiriweho kuyishaka kuko yabonetse ku munsi wakurikiyeho.

Tariki ya 20 Gicurasi nibwo ibiro ntaramakuru Mehr byemeje iby’urupfu rwa nyakwigendera Raisi n’abo bari kumwe mu ndege.

Komisiyo y’amatora ya Iran yatangaje ko amasaha yo gutora yongereweho amasaha abiri bikaba birangira saa munani z’ijoro ku isaha yaho.

Abakandida bari guhatanira uyu mwanya wa Perezida ni bane, barimo Mohammad Bagher Ghalibaf, Saeed Jalili, centriste Masoud Pezeshkian na Mostafa Pourmohammadi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages