Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw mu 2020

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel , Mukahirwa Diane
Kuya 2 Mata 2021 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ifu mu myumbati, Kinazi Cassava Plant Ltd, rwatangaje ko rwinjije miliyari 2 Frw mu 2020 bituma rubona inyungu ya miliyoni 76 Frw, ruvuye mu gihombo cya miliyoni 672 Frw rwari rwagize mu 2019.

Amafaranga uru ruganda rwinjije yiyongereyeho 39% mu 2020 kuko mu mwaka wabanje wa 2019 rwari rwinjije miliyari 1,4 Frw; naho inyungu itumbagira ku gipimo cya 111% rubasha kwikura mu gihombo gikomeye.

Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant Ltd, Mbabazi Christian, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bw’amafaranga binjije n’inyungu byaturutse ku gushaka amasoko mashya no kuvugurura uburyo bw’imikorere.

Ati “Mu kunguka hari ibintu byinshi byakozwe, hari ugushaka amasoko mashya uyu mwaka ayo twinjije, 70% yaturutse hanze, 30% gusa ni yo yavuye imbere mu gihugu. Habayeho kugurisha byinshi no gushaka abakiliya bashya bo hanze benshi […] Hanabayeho kugabanya ikiguzi dutakaza, gukora ibikenewe no kuvugurura uburyo bwo gutunganya ifu”

Mbabazi yavuze ko ubusanzwe ifu nyinshi urwo ruganda rwohereza hanze ijya mu Butaliyani, yemeza ko uyu mwaka rwagerageje gushaka n’ahandi, rwabona abakiliya benshi nko muri Amerika, Canada, Australie n’u Bubiligi bituma amafaranga ruvana hanze yiyongera.

Yakomeje avuga ko mu bihugu bya Afurika nta soko rinini bahafite uretse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kohereza, ahandi hoherezwa ifu nke.

Mu 2020 Kinazi Cassava Plant Ltd yagurishije toni zirenga 2.200 z’ifu; aho muri zo 760 zagurishijwe hanze, naho 1500 zigurishwa imbere mu gihugu.

Ibyo bishobora kumvikana nk’aho mu Rwanda ari ho hari kuva amafaranga menshi, ariko ibiciro byo hanze biba biri hejuru y’ibyo mu gihugu.

Mbabazi ati “Hanze ni ho havuye menshi kuko ayavuye mu Rwanda ni miliyoni zirengaho gato 400 Frw.”

Kuva uruganda rwa Kinazi rwatangizwa mu 2012 rukora ifu mu myumbati ihingwa mu Rwanda. Usibye kuba rutanga akazi ku barenga 130 rukanageza ifu inoze kandi yuje uburyohe ku Banyarwanda, rwabaye n’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi.

Ku bijyanye n’imikoranire n’abahinzi barugemurira imyumbati, Mbabazi yavuze ko bakorana neza. Ati “Muri miliyari 2 Frw twinjije, agera kuri miliyari 1 Frw yagiye mu bahinzi”.

Ubwo Coronavirus yazaga mu mpera za 2019 yahungabanyije ubukungu ndetse n’ibikorwa bimwe birafunga ahandi abakozi baragabanywa, Mbabazi yavuze ko mu ruganda abereye umuyobozi ho batagabanyijwe ko ahubwo “hinjijwe abandi bakozi bashya” kuko uruganda rwari ruri gukura.

Yavuze ko ikibazo bahuye nacyo ari icyo kugeza umusaruro ku isoko ryo hanze muri Guma mu rugo, gusa na none baza gufashwa n’uko muri ibi bihe abantu baguze ifu nyinshi barayibika.

Buri mwaka uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga 7.000 z’ifu ishobora gutekwa bisanzwe cyangwa igakorwamo imigati.

Ni ifu igurishwa ifunze mu mifuka y’ikilo kimwe, bibiri, 10 na 25. Rukorera mu Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda, ariko ifu yarwo igera hose mu gihugu no hanze yacyo.

Inyungu y'uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw
Ifu y'imyumbati ikorwa n'uruganda rwa Kinazi yifashishwa mu guteka ubugari cyangwa mu gukora imigati
Iyi fu iboneka no mu mufuka w'ibiro 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .