Babigaragaje ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwagaho raporo y’Inama y’Abaperezida yasuzumye umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga mbere yo gutora ingingo ziwugize.
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko mu ngingo zigize Itegeko Nshinga risabirwa kwemezwa nk’irivuguruye, hashobora kuzazamo urujijo rushingiye ku gusobanura neza Abanyarwanda b’igitsina gore cyangwa ab’igitsina gabo.
Yabwiye IGIHE ati “Nkurikije ibiri kuba muri iki gihe ku Isi, aho umuntu ashobora kuba ari umugabo akavuga ngo niyumva nk’umugore cyangwa se undi akavuga ngo ndi umugore niyumva nk’umugabo ariko bidashingiye ku gitsina cye, cya gitsina yavukanye.”
“Nkavuga nti rero mu Itegeko Nshinga nidusibamo ab’igitsina gore tukabisimbuza abagore, tugasibamo ab’igitsina gabo tukabisimbuza abagabo, turaba dutanze icyuho cy’ibyo biri kuba ku Isi kuko u Rwanda ruri ku Isi nabyo bishobora kuzabageraho.”
“Nkasaba rero nti nibugume uko byari mu Itegeko Nshinga ntacyo byari bitwaye, tugumane ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo aho kubisimbuza abagabo n’abagore.”
Iki gitekerezo agisangiye na Depite Rwaka Pierre Claver wavuze ko mu Itegeko Nshinga hakwiye kugumamo inyito y’igitsina gore cyangwa gabo.
Yagize ati “Mu by’ukuri njye nari nshyigikiye ko hagumamo igitsina gore cyangwa igitsina gabo […] ni byo nari nshyigikiye.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko ni byo nari ndi kuganira n’abandi bagenzi banjye mbabwira ko ‘agakobwa’ kanjye ka bucura atari akagore, ni igitsina gore ariko si umugore rwose.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Depite Mukabagwiza Edda, yavuze ko baba ari abo biyumva ukundi gutandukanye n’uko bavutse, bitababuza kwiyumva mu bagabo cyangwa abagore.
Ati “Ingingo ya 10 y’amahame remezo, amagambo yakoreshejwe ni abagore n’abagabo. Twashatse rero guhuza kuko no mu Isi, ni abagore n’abagabo nibyo byiciro abantu bibonamo.”
“Tugasanga iyi ngingo rero igera ku byiciro by’abantu bari kuvugwa muri iyi ngingo, kwita cyane ku burenganzira bwa bose. Baba ari abakobwa bibona mu bagore baba ari abahungu nabo bibona muri ba bagabo, ni ko dukwiye kubyumva kuko no mu masezerano mpuzamahanga tugenda dushyiraho umukono niko bigaragara.”
Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ni umushinga watangijwe na Perezida wa Repubulika hagamijwe guhuza amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Ubwanditsi: Iyi nkuru yavuguruwe kugira ngo igitekerezo cya Depite Mukabalisa Germaine kibashe kumvikana neza uko yagitanze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!