Intumwa yigenga y’Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu k’uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze, Maina Kiai, yatangaje ko u Rwanda hari aho rugeze mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ko avuga ko hariho asanga uburenganzira bwa muntu bukibangamiwe.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2014 ni bwo Maina Kiai yasoje urugendo yari amazemo iminsi mu Rwanda kuva kuwa 20 Mutarama, aho yagiye asura inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’izigenga, harimo inteko Ishingamategeko, Ubucamanza, Sosiyete Sivile na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iy’ubutabera , n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama asoje urugendo rwe, Maina Kiai yavuze ko u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije muri bimwe ariko ko hari n’ibikwiye gukomeza gushyirwamo ingufu.
Iterambere asanga rishimishije
Ku bijyanye n’iterambere yerekanye ko bishimishije . Yagize ati “ Imyaka 20 ni igihe gito mu buzima bw’igihugu […] natunguwe no kwigira kw’Abanyarwanda , iterambere ry’ubukungu, ikigero cyo hasi kuri ruswa, imbaraga zashyizwe mu buzima […] n’ahantu hafite isuku, ibi bikwiye kumenywa kandi bigashimwa.”
Ibyo agaragaza ko bitubahirizwa mu Rwanda
Nubwo yagaragaje ko u Rwanda hari aho rumaze kugera mu kwigira yavuze ko hari aho uburenganzira bwa muntu butubahirizwa uko bikwiye.
Ku bijyanye no kwishyira hamwe no guhurira mu materaniro yatangaje ko ari kimwe mu bigize demokarasi. Aha yavuze ko yabwiwe ko amahuriro yateguwe ashyigikiwe n’ubuyobozi ari yo akorwa mu gihe ay’abavuga nabi Leta atemererwa gukorwa.
Yatanze ingero ku banyeshuri bajyanye inyandiko kwa Minisitiri w’Intebe basobanura ko batishimiye igabanywa rya buruse bahabwaga bagafungwa, yagize ati “Namaze kumenya mu by’ukuri ko imyigaragambyo yemewe na leta ariyo ikorwa gusa[...] naho iyo mu mutuzo inenga leta cyangwa ivuga ibitagenda ntiyemewe…”
Ubwo aba banyeshuri batabwaga muri yombi tariki ya 17 Nzeri 2013, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yavuze ko bafashwe bakekwaho imyigaragambyo kuko itamenyeshejwe ngo inahabwe uruhushya itemewe mu Rwanda. Nyuma baje kurekurwa bagejejwe imbere y’urukiko.
Abandi yavuze ni abayoboke b’idini batawe muri yombi ubwo bakoraga urugendo bagana ku rugo rw’Umukuru w’igihugu. Nk’uko byakunze gutangazwa abatawe muri yombi ni abiyitaga « Intwarane za Yezu na Mariya » zigera ku 8 zavugaga ko zimufitiye ubuhanuzi . Bafashwe kuwa 21 Nyakanga 2013, nabo bashinjwa imyigaragambyo itemewe.
Ubwisanzure ku batavuga rumwe na Leta
Maina yagize ati "Nasanze nta bwisanzure buhari iyo udahuje imitekerereze n’ubutegetsi, Leta y’u Rwanda ishaka ko abantu bose bahuza nayo ibitekerezo, ntishaka uyinenga…”
Kuri iyi ngingo Maina yatanze urugero kuri Sibomana Sylvain, umuyoboke w’ishyaka ritemererwa gukorera mu Rwanda rya FDU Inkingi akaba n’umunyamabanga waryo mukuru wafunzwe yagiye gukurikirana urubanza rwa Ingabire Victoire nawe wafunzwe.
Maina yavuze ko hari ibyaha bahita baregwa birimo guhakana no gupfobya Jenoside, ivangura rishingiye ku bwoko no kwangisha ubuyobozi abaturage.
Yavuze ku mikorere ya sosiyete sivile
Ku bijyanye n’imiryango itegamiye kuri leta yibumbiye muri Sosiyete sivile yasabye ko yakorana na leta ku bushake nta tegeko rijemo mu rwego rwo kurengera ubwigenge bwayo.
Yavuze ko asanga bidahabwa amahirwe yo gukora agereranyije n’amashyaka ya politiki n’izindi nzego.
Ku bijyanye n’imitwe ya politiki mu Rwanda, Maina yavuze ko hari aho agenda agorwa mu buryo bumwe na bumwe, yavuze ko leta nta mwanya iha imitwe ya politi ngo yisanzure ivuga kuri leta, akaba yakomeje avuga ko leta y’u Rwanda ikunda gukorana n’amashyaka avuga ibyiza byayo ntiyemere ayinenga.
Ku bijyanye kandi n’ubwisanzure bw’iyi miryango yasabye ko leta y’u Rwanda yasoza iperereza yakoze ku rupfu rw’umukozi w’umuryango utegamiye kuri leta wishwe.
Yagize ati “Reka nsabe Guverinoma gusoza vuba na bwangu kandi mu mucyo iperereza ryayo ku rupfu rwa bwana Gustave Sharangabo Makonene wakoraga muri Transparency International Rwanda wishwe muri Nyakanga 2013. Nubwo iby’urupfu rwe bidasobanutse.”
Ku rupfu rwa Makonene Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko irimo gukora iperereza nk’uko Umuvugizi wayo, ACP Damas Gatare yabitangaje . Yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko ibizavamo bizagezwa ku Banyarwanda mu gihe cya vuba.
Demokarasi asanga igifite urugendo
Abajijwe ku bijyanye na Demokarasi mu Rwanda yavuze ko idahagije akurikije ibyo yashyize muri iyi raporo.
Yasabye ko demokarasi ari inzira igenda igerwaho buhoro, ariko ko habura imyigaragambyo mu ituze.
Yasoje avuga ko amashyaka amwe n’amwe yatindijwe kugira ngo yandikwe.
Yakomeje avuga ko aya mashyaka afite uburenganzira bwo guterana harimo n’atavuga rumwe na leta agakora yisanzuye nta bwoba.
Yasabye Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu gufashwa n’abo bakorana mu gukora yigenga, mu bikorwa byayo byo kurengera uburenganzira bwa muntu.
Ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo
Maina yavuze ko atarabona neza amakuru ku bayobozi b’u Rwanda ku bantu bo mu mashyaka bafunze.
Yagize ati “Ntekereza ko kuri njye ikibazo ari iki, kubera iki Ingabire, Kubera iki Sibomana Anselme, kubera iki Ntaganda bashobora gufungwa, bagaragaraga nk’abashaka kwerekana ibitekerezo byabo ndetse no kutavuga rumwe n’ibyo babona kandi bafite ibimenyetso […] nta makuru ndabona ava mu buyobozi bwa leta ariko nzi neza ko aribyo nzaganira n’abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo gutuma ibintu birushaho kugenda neza.”
Uruzinduko rwa Maina ni urwa mbere rw’Intumwa yihariye yoherejwe n’Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu kungenzura uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze mu Rwanda kuva mu 2011 Loni ishyiraho uyu mwanya Maina arimo.
Ingabire Victoire Maina yagaragaje ko yazize ibitekerezo bye ubutabera bwamukatiye igifungo cy’imyka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ateganya kuzaganira na Leta y’u Rwanda
Yavuze ko urugendo rukiri rurerure kuri demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu ariko ko ateganya kuzabiganira na Leta y’u Rwanda.
Yagize ati “Ibiganiro byanjye na leta y’u Rwanda ni ukugira ngo turebe uko ibintu byarushaho kuba byiza.”
Raporo irambuye ya nyuma kuri uru rugendo rw’iyi ntumwa ya Loni izatangazwa muri Kamena 2014.



















TANGA IGITEKEREZO