00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inshuti y’u Rwanda itarashyigikiye ko ruhabwa ibihano: Urwibutso kuri Senateri Lindsey Graham

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 July 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Senateri Lindsey Olin Graham, umwe mu banyapolitiki bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wari ufite ijambo rikomeye mu ishyaka ry’Aba-Republicains, yapfuye afite imyaka 71. Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’ibiro bye, bivuga ko yitabye Imana nyuma y’uburwayi bwamufashe mu buryo butunguranye kandi mu gihe gito.

Graham yari umwe mu bantu b’ingenzi cyane muri politiki mpuzamahanga ya Amerika, cyane cyane ku bibazo by’umutekano, intambara n’imibanire ya Washington n’ibindi bihugu. Mbere gato yo kwitaba Imana, Graham yari avuye i Kyiv muri Ukraine aho yari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, mu gihe intambara y’iki gihugu n’u Burusiya ikomeje.

Ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Lindsey Graham azibukwa nk’umwe mu banyapolitiki b’Abanyamerika bagize uruhare mu biganiro ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’umwe mu bavugaga ko ibisubizo by’ibibazo byo muri aka karere bigomba gushakirwa mu biganiro bya politiki aho gushingira ku bihano gusa.

Uko Lindsey Graham yazamutse muri politiki ya Amerika

Lindsey Graham yinjiye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2003, ahagarariye Leta ya South Carolina. Mu myaka yamaze muri Sena, yagiye yubaka izina nk’umunyapolitiki ugira uruhare rukomeye mu bibazo by’igisirikare, umutekano w’igihugu n’ububanyi n’amahanga.

Yabaye umwe mu bagize ijambo rikomeye muri Sena ya Amerika, aho yagiye ayobora cyangwa akagira uruhare muri za komisiyo zikomeye zirebana n’imiyoborere y’igihugu n’umutekano. Yari azwi cyane ku kuba yarashyigikiraga ko Amerika igira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo by’umutekano ku Isi.

Mu ishyaka ry’Aba-Republicains, Graham yari umwe mu banyapolitiki bari hafi ya Perezida Donald Trump. Kuba yari afitanye umubano ukomeye n’ubuyobozi bwa Trump byatumye agira ijambo mu biganiro byinshi byerekeranye na politiki mpuzamahanga ya Amerika.

Nubwo Graham yari umunyapolitiki wibanze cyane ku bibazo by’umutekano wa Amerika n’ibindi bihugu, yaje kwinjira cyane mu biganiro bireba akarere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane kubera amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu ruzinduko yagiriye muri aka karere mu 2013 hamwe n’irindi tsinda ry’Abasenateri batanu, Graham wari umuvugizi w’iri tsinda, yagaragaje ko ibibazo bya Congo bidashobora gukemurwa n’imbaraga za gisirikare gusa cyangwa n’ingabo mpuzamahanga, ahubwo ko hakenewe igisubizo cya politiki kirimo Congo, ibihugu biyikikije ndetse n’abaturage b’akarere.

Yashimangiye ko amahoro arambye agomba kugera no ku bibazo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Congo, avuga ko uburenganzira bw’abo baturage ari kimwe mu bintu bigomba kwitabwaho mu gushaka umuti w’ikibazo cy’akarere.

Icyo gihe Graham yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ushobora kugira uruhare mu gufasha kugarura amahoro, ariko ko igisubizo nyacyo kigomba kuva mu biganiro hagati y’abaturage b’akarere, ubuyobozi bwa Congo n’ibihugu by’abaturanyi.

Senateri Lindsey Graham ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye muri Amerika

Aho yari ahagaze mu ntambara ya AFC/M23

Mu myaka ye ya nyuma, Graham yakomeje gukurikirana ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, cyane cyane intambara ihanganishije ingabo za Leta ya Congo, n’Ihuriro AFC/M23.

Yagiye ashimangira ko Amerika igomba gukomeza kugira uruhare mu gushakira amahoro akarere k’Ibiyaga Bigari. Mu Kuboza 2025, ubwo umutwe wa AFC/M23 watangazaga kuva mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’intambwe yo gufasha ibiganiro by’amahoro, Graham yavuze ko yishimiye uwo mwanzuro ariko ko ababajwe no kumva ko abasirikare bari basubiye inyuma bari kwibasirwa.

Yasabye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza kuyobora ibikorwa bya dipolomasi kugira ngo impande zose zongera kugera ku meza y’ibiganiro.

Yagize ati "Nishimiye kubona amakuru avuga ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira muri RDC. Ariko biranshengura kumva ko izi ngabo ziri kuvamo ziri kugabwaho ibitero. Ni ngombwa ko Amerika ishimangira uruhare rwayo rw’ubuyobozi, igasubiza impande zose ku meza y’ibiganiro.”

Mbere yaho kandi, Graham yari yavuze ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington yari intambwe ikomeye cyane, ndetse avuga ko kugera kuri ayo masezerano byari ibintu byasaga nk’inzozi zidashoboka kubera imyaka myinshi y’amakimbirane yari amaze mu karere.

Yagize ati “Mbega umunsi udasanzwe muri White House, hamwe na Perezida Trump, Visi Perezida JD Vance, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio n’Umujyanama wa Perezida Trump kuri Afurika, Massad Boulos, Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, bashimangiye gahunda y’amahoro y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, yari igoranye kugeraho.”

Yakomeje avuga ko “Kubona Perezida Trump agera kuri aya masezerano hamwe na Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ni ibintu nzahora nibuka ubuzima bwanjye bwose. Ku bakurikiranye aka karere n’amateka y’iyi ntambara, uyu munsi wasaga n’aho bigoye kuwurota, ariko ubu byabaye impamo.”

Lindsey Graham n’umubano w’u Rwanda na Amerika

Mu gihe cye cya nyuma muri politiki, Graham yagiye agaragaza ko abona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Amerika mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda birimo Perezida Paul Kagame, aho baganiriye ku kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo umutekano, ubukungu no kubungabunga ibidukikije.

Mu Ukuboza 2025, ubwo Perezida Kagame yari i Washington mu bikorwa byerekeranye n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yagiranye ibiganiro na Senateri Graham ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Amerika.

Muri Mata mu 2019, Graham yari mu itsinda ry’Abasenateri ba Amerika Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza. Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku bibazo by’ingenzi bireba ibihugu byombi.

Kimwe mu bintu byatumye Graham avugwa cyane mu Rwanda ni uruhare rwe mu kurwanya igitekerezo cyo gushyiraho ibihano bya Amerika ku Rwanda.

Mu gihe Washington yari iri gutegura ibihano ku Rwanda bijyanye n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, amakuru yatangajwe na The Wall Street Journal yavuze ko Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Graham amusaba gufasha mu gukumira ibyo bihano.

Nk’uko ayo makuru abivuga, Graham yagejeje ku bayobozi ba Amerika ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe mu bijyanye n’umutekano kandi ko gushyiraho ibihano bishobora kubangamira uruhare rw’u Rwanda mu nzira y’amahoro.

Yavuze ko guhana u Rwanda bitari kuba igisubizo cyiza, ahubwo ko bishobora gutuma ibiganiro bigana ku mahoro bigorana. Nyuma y’ibyo biganiro, gahunda y’ibihano yarahagaritswe.

Ku Rwanda, Lindsey Graham azibukwa nk’umunyapolitiki wagaragaje ko ashaka ko ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari bikemurwa binyuze mu nzira ya dipolomasi n’ibiganiro.

Nubwo yari umunyapolitiki w’Amerika ufite inshingano zo kurengera inyungu z’igihugu cye, yakunze kugaragaza ko gukemura amakimbirane yo muri Congo bisaba kumva impamvu zayo z’igihe kirekire, aho kwihutira gushyira ibihano ku ruhande rumwe gusa.

Urupfu rwe rusize icyuho muri politiki ya Amerika, ariko cyane cyane mu bantu bakurikiranaga uruhare rwa Washington mu bibazo by’Afurika y’Iburasirazuba no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Senateri Lindsey Graham yari inshuti y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages