00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaterasi y’indinganire yabaye igisubizo cy’ inkangu mu misozi ya Gishwati

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 September 2014 saa 07:20
Yasuwe :

Imisozi ya Gishwati yo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu yari yaramazwe n’isuri kuko yaridukaga uko bukeye n’uko bwije mu gihe cy’imvura, ariko nyuma yo gushyirwaho amaterasi y’indinganire bivugwa ko inkangu zitagitwara ibintu.
Umurenge wa Rambura ugizwe n’imisozi, kandi imyinshi muri yo iri muri Gishwati. Aka gace gakunda kurangwa n’inkangu, rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw’ abantu, zikangiza ibikorwaremezo, n’ibindi.
Kuva umushinga wo kubungabunga ubutaka, gufata amazi (…)

Imisozi ya Gishwati yo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu yari yaramazwe n’isuri kuko yaridukaga uko bukeye n’uko bwije mu gihe cy’imvura, ariko nyuma yo gushyirwaho amaterasi y’indinganire bivugwa ko inkangu zitagitwara ibintu.

Umurenge wa Rambura ugizwe n’imisozi, kandi imyinshi muri yo iri muri Gishwati. Aka gace gakunda kurangwa n’inkangu, rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw’ abantu, zikangiza ibikorwaremezo, n’ibindi.

Imisozi ya Gishwati yari yaramazwe n'isuri ubu yambaye amaterasi, inkangu ntizigitwara ibintu

Kuva umushinga wo kubungabunga ubutaka, gufata amazi no kuhira imusozi (LWH) watangira kuhakora amaterasi y’indinganire, abahinzi bemeza ko batacyikanga inkangu kandi bahinga bizeye kweza.

Mukeshimana Jeanne d’Arc utuye mu Kagari ka Kibisabo yagize ati "Hano hatarakorwa amaterasi harangwaga n’amasuri; imvura yaragwaga igakukumba byose, rimwe na rimwe ndetse ikica n’abantu. Twahingaga dufite ubwoba wagira amahirwe imvura ntibitware, wagira ibyago ubwo byose bikagenda. Ubu turahinga tukeza, rwose aya materasi adufatiye runini."

Niyonsenga na we utuye ku Kibisabo, yongeyeho ati "Aya materasi icyambere yaduhaye akazi. Dukora mu mirima yacu bakanaduhemba. twigishijwe gukorera mu matsinda. Buri muhinzi agira itsinda abarizwamo, ubu twize gukorana na banki ubu nkorana na SACCO."

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2015 A tariki 1 Nzeri 2014, abaturage bo muri uyu murenge basabwe kongera ingufu mu buhinzi cyane ko ari bwo bufafite runini benshi mu Banyarwanda.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cya mbere cy'ihinga 2015 A

Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie watangije iki gihembwe yavuze ko ubuhinzi bufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu. Yagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014, ubuhinzi bwunganiye ingengo y’imari ku kigero cya 32%.

Ati "Iyo rero hatabayeho guhingira ku gihe, gukoresha inyongeramusaruro zihagije n’imbuto nziza, bituma ibipimo bya wa musaruro duteze bigabanuka bityo bigatera igihombo yaba kuri wowe muhinzi ku giti cyawe ndetse no ku gihugu muri rusange."

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas yasabye abantu bose ko ufite akarima kaba gato cyangwa kanini yagerageza kugateramo igihingwa kugira ngo barusheho kwihaza mu biribwa.

Ubusanzwe igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo gikunze kwitwa A, gitangira muri Nzeri kikageza muri Mutarama, akaba ari cyo gisanzwe kizwiho kugira umusaruro uhagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages