00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo ibihumbi 60 zo mu Rwanda zitunze imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 31 May 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko nibura mu Rwanda ingo zigera ku bihumbi 60 zitunze imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi.

Bwagaragaje kandi ko ingo zirenga ibihumbi 52 zitunze moto, mu gihe izirenga ibihumbi 490 zitunze amagare.

Bwagaragaje ko umubare w’abatunze imodoka wiyongereye mu gihe uw’abatunze amagare wo wagabanutseho 2% ugereranyije n’imibare yo mu 2016/2017.

EICV7 igaragaza ko ko umubare munini w’abatunze imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi ari ababa mu Mujyi wa Kigali. Bihariye 8% by’ingo zitunze imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi mu Rwanda.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite abaturage bafite amagare menshi. Ingo zitunze amagare muri iyi ntara zingana na 29.9%.

Abo mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni na bo bafite moto nyinshi zidakoreshwa mu bucuruzi bwo gutwara abantu, kuko ingo zingana na 3% zitunze bene izo moto.

Abanyarwanda batunze ibinyabiziga bidakoreshwa mu bucuruzi ni miliyoni 3,2. Muri bo abagera kuri 1,7% ni bo batunze imodoka.

Ingo zo mu Rwanda zirenga ibihumbi 60 zite imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi
Abanya-Kigali ni bo bihariye umubare munini w'abatunze imodoka zabo bwite zidakoreshwa mu bucuruzi
Ingo nyinshi zifite amagare ni zo mu Burasirazuba
Uburasirazuba ni bwo bufite moto nyinshi zidakoreshwa mu bucuruzi bwo gutwara abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages