00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INATEK yafunguye ishami mu karere ka Rulindo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 18 May 2013 saa 11:35
Yasuwe :

Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) rifite icyicaro gikuru i Kibungo, ryaguye amarembo kuko ryatangiye gukorera mu karere ka Rulindo.
Ku wa Gatanu taliki 17 Gicurasi 2013, Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) ryafunguye ishami mu Karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Rulindo.
Umuyobozi wa INATEK Kibungo, Dr Padiri Dominiko Karekezi yatangaje ko impamvu bazanye ishami rya INATEK i (…)

Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) rifite icyicaro gikuru i Kibungo, ryaguye amarembo kuko ryatangiye gukorera mu karere ka Rulindo.

Ku wa Gatanu taliki 17 Gicurasi 2013, Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) ryafunguye ishami mu Karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Rulindo.

Umuyobozi wa INATEK Kibungo, Dr Padiri Dominiko Karekezi yatangaje ko impamvu bazanye ishami rya INATEK i Rulindo ari uko byatewe n’ibyifuzo bya bamwe mu banyeshuri baturuka muri aka gace bageraga i Kibungo bibagoye cyane. Yagize ati “Impamvu twatekereje kuzana INATEK hano i Rulindo, iki ni icyifuzo cya bamwe mu banyeshuri bazaga i Kibungo bikabagora. Bamwe mu barezi bifuza kongera ubumenyi. Ibi byose twarabyumvishe, turabisuzuma neza tubona ko bikwiye, ubundi natwe twiga umushinga turawunonosora neza ni yo mpamvu mubona INATEK Rulindo tuyitangije kuri uyu munsi.”

Uwaje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi, Innocent Mugisha yashimiye Ubuyobozi bwa INATEK kubera iki gikorwa bagezeho, ababwira ko ari intambwe nziza bamaze gutera ariko bagomba kwita ku ireme ry’uburezi nka gahunda ya Leta.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Niwemwiza Emilienne, yashimiye cyane Ubuyobozi bwa INATEK, yabijeje ubufatanye hamwe n’akarere. Yongera kwibutsa abanyeshuri ko inshingano yabo ari ukwiga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura. Ati “Ibi nimubyubahiriza ni byo bizatuma tubona ireme ry’uburezi twifuza.”

Umwe mu banyeshuri Nshimiyimana Oscar yadutangarije ko yishimiye kwegerezwa iyi Kaminuza, dore ko yakoreshaga amafaranga agera ku bihumbi cumi na bitanu kugira ngo agere kuri INATEK Kibungo ariko ubu azajya akoresha amafranga atarenze 500 gusa.

Abanyeshuri bifuje gutangira muri iyi kaminuza kugeza ubu akaba ari 573, harimo abiga ku manywa nijoro ndetse no mu minsi y’ibiruhuko mu mashami atandukanye.

Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK) ryatangiye muri Werurwe 2003 ritangirana abanyeshuri 350 ubu abari ku ntebe y’ishuri ni 4000, abamaze kurangiza ni 3000.

INATEK ifite amashami abiri, iry’uburezi n’iry’iterambere ry’icyaro. Mu ishami ry’uburezi hagabanyijemo udushami turimo ak’Ubukungu n’imari; ibirebana no kwigisha; ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe; Ubumenyi bw’Isi n’Amateka; Icyongereza n’igifaransa; Imibare n’Ubugenge; Ubutabire n’ubumenyi bw’ibinyabuzima. Mu ishami ry’iterambere ry’icyaro harimo Ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, n’ak’Ubuhinzi bushingiye ku ikorabuhanga.

Ishami rya INATEK Rulindo rikazatanga amasomo ajyanye n’Uburezi gusa na ho arebana n’Iterambere ry’icyaro akazaguma i Kibungo honyine.

Dr Padiri Dominiko Karekezi, Umuyobozi wa INATEK ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura ishami rya Rulindo
Fred Mugisha wari uhagarariye MInisiteri y'Ubutezi mu gutangiza ishami rya INATEK Rulindo
Niwemwiza Emilienne, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Amwe mu mashuri azigirwamo
Bamwe mu banyeshuri ba INATEK ishami rya Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages