00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka irindwi ya Mushikiwabo muri OIF: Icyo imibare igaragaza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Mu gihe Louise Mushikiwabo yitegura amatora ashobora kumuha manda ya gatatu ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ikibazo gikomeye si uko amaze imyaka ingahe kuri uyu mwanya, ahubwo ni icyo iyo myaka yasize.

Mushikiwabo ubwe avuga ko nyuma y’imyaka irindwi ayobora OIF, uburyo bwiza bwo gusubiza icyo kibazo ari ukwifashisha ibimenyetso bifatika n’imibare.
Ati: “Nyuma y’imyaka irindwi ndi ku buyobozi bwa OIF, igisubizo gifatika ni kimwe gusa: kureba ibimenyetso.”

Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF mu 2018, atangira imirimo muri Mutarama 2019. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2022 i Djerba muri Tunisie, icyo gihe ashyigikiwe n’ibihugu byose. Ni Umunyafurikakazi wa mbere wageze kuri uyu mwanya. Uyu munsi ayoboye umuryango ugizwe n’ibihugu na za guverinoma 90, ubarizwamo abarenga miliyoni 396 bavuga Igifaransa.

Mu gihe manda ye ya kabiri igana ku musozo, uyu Munyarwandakazi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018, arashaka gukomeza kuyobora OIF indi manda. Ariko kuri iyi nshuro, urugamba rw’amatora rurakomeye kurusha mbere.

Miliyoni 336€ mu myaka irindwi

Kimwe mu bipimo Mushikiwabo ashingiraho agaragaza ibyo yakoze ni imicungire n’ubushobozi bw’imari bwa OIF.

Kuva mu 2019, OIF ivuga ko yakusanyije miliyoni 336 z’amayero, ibikorwa byayo bigashyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 97%.

Mushikiwabo avuga ko kimwe mu byo yashyize imbere akigera ku buyobozi ari ukwimakaza umucyo mu micungire y’umutungo n’imikorere y’umuryango. Mu byashyizweho harimo gukora igenzura ry’imari buri mwaka, rikozwe n’urwego rw’imari rwo hanze kandi rwigenga.

Ati “Umuryango nk’uwacu ugomba gutanga raporo y’ibyo ukora kandi ugatanga umusaruro ugaragara mu buzima bw’abaturage.”

Ibyo bijyana n’imwe mu mpamvu zikunze gutangwa n’abashyigikiye kandidatire ye ya manda ya gatatu. Bamushimira kuba yarayoboye OIF mu buryo buhamye, bwubahiriza amategeko, bugashyira imbere imicungire y’umutungo no kugabanya amakimbirane mu mikorere y’uyu muryango.

Abagore hafi ibihumbi 100 bagezweho

Mu bindi Mushikiwabo yashyize imbere harimo iterambere ry’abagore.

Mu 2020, ubwo Isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, OIF yatangije ikigega “La Francophonie avec Elles”, kigamije gufasha abagore kwigira no kongera ubushobozi bwabo mu bukungu.

Kugeza ubu, iyo gahunda imaze kugera ku bagore hafi ibihumbi 100, binyuze mu mishinga 354 yakorewe mu bihugu 36.

Ikindi OIF igaragaza ni uko abagore bagezweho n’iyo mishinga babonye impinduka zikomeye mu bushobozi bwo kwinjiza amafaranga, aho impuzandengo y’amafaranga binjiza yiyongereye inshuro eshatu.

Kuri Mushikiwabo, gushora imari mu mugore ntabwo ari ikibazo cyo kumugaragaza gusa nk’ushoboye, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere umuryango mugari.

At: “Umukobwa wize ni inzira igana ku hazaza. Ni sosiyete yose iba itera imbere.”

Urubyiruko ibihumbi 10 mu bihugu 134

Urubyiruko na rwo rwabaye imwe mu nkingi z’imikorere ya OIF muri iyi myaka irindwi.

Binyuze muri gahunda “La Francophonie de l’avenir”, OIF yakoze ibiganiro n’urubyiruko rurenga ibihumbi 10 mu bihugu 134, igamije kumva icyo abakiri bato bifuza ko uyu muryango wibandaho mu myaka iri imbere.

Mu gihe cya Covid-19, ubwo ingendo n’ibikorwa byinshi byari byarahagaze, OIF yanashyizeho urubuga rwo guhuza urubyiruko no gushyigikira udushya ku bibazo byari byatewe n’icyorezo.

Mu byumweru bibiri gusa, habonetse imishinga igera kuri 60 y’urubyiruko yari ishingiye ku ikoranabuhanga, irimo iyafashaga mu gutwara abantu, kugeza ibiribwa ku baturage no korohereza abantu kubona imiti.

Mushikiwabo avuga ko ibyo byamweretse ko “urubyiruko rutajya rusaba gusa, ahubwo rwiteguye gukora; icyo rukeneye ni ugushyigikirwa.”

Mushikiwabo Louise ni we uhabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora OIF

D-CLIC: Intego y’urubyiruko ibihumbi 100

Ikoranabuhanga ni indi ngingo Mushikiwabo yashyize mu mutima w’ibikorwa bya OIF.

Gahunda D-CLIC igamije kongera umubare w’urubyiruko ruhabwa amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga, ukava ku bihumbi 20 ukagera ku bihumbi 100.

OIF yanatangije CAP Innovation, igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo mu bihugu bikoresha Igifaransa guteza imbere imishinga ishingiye ku guhanga udushya.

Mushikiwabo anabona ubwenge buhangano, AI, nk’imwe mu ngingo zizagena ahazaza h’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Abanyeshuri miliyoni 12 biga bahereye mu ndimi kavukire

Iyo politiki y’indimi nayo igaragarira muri gahunda ya ELAN. Imibare ya OIF igaragaza ko iyi gahunda imaze kugera ku banyeshuri miliyoni 12, ikoresha indimi 46 zo muri Afurika, ikaba ifitanye isano n’abarimu bagera ku 230.000.

Uburyo ikoreshwa bushingiye ku gufasha abana kubanza kwiga gusoma no kumva neza mu rurimi kavukire mbere yo gukomeza mu Gifaransa.

Mushikiwabo avuga ko ibyo ari n’ibyo ubuzima bwe bwamwigishije, kuko “kumenya neza ururimi kavukire byorohereza kwiga ibindi byose bikurikiraho.”

Mushikiwabo agaragaza ko mu 2050, umubare munini w’abavuga Igifaransa ku Isi uzaba uri muri Afurika. Ibyo bituma uyu mugabane uba ingenzi cyane mu hazaza ha Francophonie.

Yanahinduye uburyo OIF itora abayobozi

Imibare si yo yonyine igaragaza imyaka irindwi ya Mushikiwabo. Hari n’amavugurura mu mikorere y’umuryango, arimo ayakozwe mu buryo bwo gutora Umunyamabanga Mukuru.

Mu bihe byashize, gutora umuyobozi wa OIF ahanini byashingiraga ku bwumvikane hagati y’ibihugu, hagashakwa umukandida ibihugu bikomeye cyangwa itsinda rinini ryemera, ubundi akemezwa.

Ku buyobozi bwa Mushikiwabo, ayo mategeko yarahinduwe, hashyirwaho ihame ry’uko buri gihugu gifite ijwi rimwe, kandi abakandida bagahatana mu buryo bugaragara.

Aya mavugurura ni yo azakoreshwa by’umwihariko mu matora ya 2026.

Ku wa 30 Kamena 2026, OIF yanakoze ikintu kitari cyarigeze kiba mu mateka yayo y’imyaka 56 kuko abakandida bose bageze imbere ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango, bagaragaza imigabo n’imigambi yabo kandi basubiza ibibazo.

Buri mukandida yahawe iminota 45 harimo itanu yo kwivuga, 20 yo gusobanura gahunda ye n’indi 20 yo gusubiza ibibazo.

Manda ya gatatu irimo guhatanirwa n’abantu bane

Mushikiwabo ntabwo ari wenyine mu rugamba rwo gukomeza kuyobora OIF.

Ahanganye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Icyakora Mushikiwabo yinjiye muri ayo matora afite umusingi w’abamushyigikiye.

Mu Nama y’Abaminisitiri ba Francophonie yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025, ubusabe bw’uko yakwiyamamariza manda ya gatatu bwatangiranye n’ibihugu bibiri, ariko iyo nama irangira ibihugu birenga 15 bigaragaje ko bishyigikiye ko yakomeza.

U Rwanda na rwo rwashyize imbaraga mu kumushakira amajwi. Abayobozi batandukanye boherejwe mu bihugu bya Francophonie, bamwe bashyikiriza abakuru b’ibihugu ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages