00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu myigire y’abafite ubumuga bwo kutabona muri Kaminuza y’u Rwanda (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 May 2023 saa 01:18
Yasuwe :

Ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu nguni zose z’ubuzima. Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko kuko rukomeje kwegerezwa ibikorwa remezo byose nkenerwa, kugira ngo rubashe kuribyaza umusaruro haba mu kazi no mu buzima busanzwe.

Amahirwe nk’aya yegerejwe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza.

Bishimira ibyiza bamaze kunguka nyuma yo kubakirwa ibyumba byifashishwa mu kwigisha amasomo y’imibare na siyansi hifashishijwe ikoranabuhanga, smart classrooms.

Ayingeneye Lenatha ufite ubumuga bwo kutabona, yishimira ko ubu abasha kubika amajwi ya mwarimu mu gihe ari kubigisha, akayifashisha asubiramo amasomo.

Nsengiyumva Jean damascène na we afite ubumuga bwo kutabona. Yiga mu mwaka wa kabiri mu ndimi.

Yavuze ko smart classroom bubakiwe yabafashije gukemura byinshi mu bibazo bahuraga nabyo, birimo kutagira aho bandikira.

Ubu mudasobwa zabo zihariye zibafasha mu myigire n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ati “Hari porogaramu nyinshi tutagiraga zidufasha kwiga, byatumaga tubona amanota make cyangwa se tukaba twanatsindwa, aho bikemukiye rero amanota yariyongereye dutangira gutsinda.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages