00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hemejwe imiti mishya ya Malaria igenewe abana bari munsi y’imyaka itanu

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 20 August 2025 saa 01:30
Yasuwe :

Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje ko imiti ya Malaria ihabwa abana bari munsi y’imyaka itanu yemejwe, ndetse ishobora gutangira gukoreshwa.

Ibi iki kigo cyabitangaje mu itangazo cyashyize hanze ku wa 16 Kanama 2025, kivuga ko uyu muti wageragejwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania, na Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko kwemezwa k’uyu muti ari intambwe ikomeye ku buvuzi bwo muri Afurika cyane cyane mu guhashya malaria.

Yagize ati “Kwemezwa k’uyu muti ni intambwe ikomeye mu kurwanya malaria. Ibi bitanga icyizere ko n’abana bato ubu bagiye kujya babona ubuvuzi kandi bwizewe.”

Ubusanzwe abana bari munsi y’imyaka itanu bahabwaga imiti y’abantu bakuru ariko iri ku rugero ruto, ku buryo byasabaga nko gucamo ikinini kabiri.

Ubu buryo ntabwo bwari bwizewe kuko hari igihe byatumaga urugero rw’imiti uhabwa umwana ruba rudahagije cyangwa se rukaba ari rwinshi ku mubiri we.

Iyi miti mishya ishobora gushyirwa mu mashereka bivuze ko ari ibinini byoroshye, ndetse biryohereye ugereranyije n’ibinini bisanzwe bya Malaria.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango wa Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko mu 2023 abangana na miliyoni 246 million barwaye Malaria, ndetse ibihumbi 569 bikicwa nayo, muri bo 76% bari abana bari munsi y’imyaka itanu.

Imiti ya malaria ihabwa abana bari munsi y'imyaka itanu yemejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages