00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitangire y’amasoko n’imitungo ya Leta idakoreshwa mu bibazo by’ingutu biteza Leta ibihombo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 August 2025 saa 09:25
Yasuwe :

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, yagaragaje ko ibibazo by’ingutu byagaragaye mu bigo bya Leta yahamagaje birimo imitangire y’amasoko idakora uko bikwiye, imitegurire y’amasezerano itanoze, imucungire y’amasezerano, imirimo iharagara ndetse n’imitungo ya Leta idakoreshwa.

Ni ibyagaragajwe ubwo PAC yagezaga ku Nteko Rusange raporo y’ibyavuye mu isesengura yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mu bibazo byagaragajwe ko bihuriweho n’ibigo byinshi harimo igenamigambi n’imitangire y’amasoko bidakora uko bikwiye, birimo nko gutanga amasoko ku mafaranga menshi aruta kure ayateganyijwe, ubukererwe mu gusuzuma inyandiko z’abapiganiye amasoko (bids evaluation n’amasoko atangirwa hanze ya E-procurement system kandi ntatangirwe raporo.

Depite Uwamurera Salama yavuze ko ibi bibazo bikwiye gufatirwa umwanzuro byaba ngomba ugashyikirizwa Minisitiri w’Intebe kuko hagize abakurikiranwa bakagezwa n’imbere y’ubutabera bishobora guca intege ababikora.

Depite Kayigire Terence yavuze ko bitumvikana kubona aho igihugu kigeze hari abantu bagikora amakosa mu mitangire y’amasoko, abandi bakayatanga akanama gashinzwe amasoko katabigezemo uruhare.

Ikindi kibazo cyagaragajwe na Komisiyo ni ibirebana n’imitegurire y’amasezerano itanoze nk’ahagiye hasinywa hatagaragajwe mu buryo burambuye ibizakorwa n’igiciro cya buri kintu, asinywa hakubiyemo ibizakorwa cyangwa ibizatangwa biruta ibikenewe n’aho usanga asinywa harimo ibintu bisa.

Imicungire y’amasezerano itanoze

Mu bindi bibazo byafaragaye mu bigo byinshi harimo imicungire y’amasezerano n’ikurikiranabikorwa bitanoze, biri mu nzego zitanduanye nk’aho usanga hongerwa igihe cy’amasezerano inshuro nyinshi bikadindiza ibikorwa, imirimo yishyurwa n’inzego za Leta kandi yagombaga kwishyurwa na rwiyemezamirimo no kwishyura imirimo itarakozwe cyangwa hakishyurwa ibintu bidahuye n’ibyakozwe bigahombya Leta.

Ikindi gikomeye cyagiye kigaragara harimo imirimo y’imishinga yahagaze, ho muri byagaragaye ko hari imishinga 18 ifite agaciro ka miliyari 16,3 Frw yahagaze ntiyasubukurwa.

Ikindi kibazo cy’ingutu ni ikijyanye n’imitungo ya Leta idakoreshwa aho byagaragaye ko hari imitungo imitungo 491 ibarirwa mu gaciro ka Frw 7.928.171.296 Frw itabyazwa umusaruro.

WASAC yongeye kugarukwaho

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko hari ibibazo byihariye byagiye bigaragara mu bigo n’inzego za Leta bitandukanye ndetse muri ibyo harimo na WASAC Ltd.

Yagaragaje ko mu bibazo byagaragaye muri yo harimo bukererwe buri hagati y’iminsi 11 na 298, mu guha amazi abayakeneye bujuje ibisabwa.

Harimo kandi igihombo WASAC ikomeje kugira giterwa n’amazi atunganywa ariko ntagurishwe, aho angana na 39.5%, atishyujwe no kunanirwa kubahiriza gahunda y’isaranganya ry’amazi.

Depite Mukabalisa Germaine yabajije impamvu muri WASAC hakigaragaramo ibyo bibazo kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, agasaba ko byakoherezwa Minisitiri w’Intebe.

Ati “Nifuzaga ari ikbazo cyari gikwiye gufatirwa umwanzuro wakoherezwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe, nubwo bwose byigeze gufatwaho umwanzuro ntibikemuke ntabwo dukwiye gucika intege. Bikwiye kuvugwaho kugira ngo bihabwe umurongo kuko ni ibintu bitangwaho amafaranga menshi kandi bikora ku buzima bw’abaturage.”

Ikindi kigo cyagaragayemo ibibazo ni RTDA yagaragayemo ibishingiye kudakurikirana uko bikwiye ireme ry’imihanda yubakwa cyangwa isanwa bigatuma itangira kwangirika mu gihe gito kubera gukorwa nabi.

Muri EUDCL Haracyagaragara ibibazo bimaze igihe birimo ibihombo bikomeje kwiyongera, aho intego y’igihe cy’imyaka irindwi ya 2018-2024 yari yarihaye yo kugenda izamura urwunguko itagezweho, ahubwo igihombo kigakomeza kwiyongera.

Muri iyo myaka igihombo kiri hagati ya Miliyari 3.1 Frw na Miliyari 47.5 Frw.

Abadepite bagaragaje ko ibigo byayemo amakosa bikwiye guhabwa imyanzuro ituma biyakosora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages